Gatsibo: Abahinga mu gishanga cya Manishya kizwi nka Warufu barasaba ko gitunganywa neza

Abahinga mu gishanga cya Manishya kizwi nk’igishanga cya Warufu mu karere ka Gatsibo barasaba ko iki gishanga cyatunganywa neza ,ku buryo bajya bagihingamo bya kijyambere batavangavanga ibihingwa kuko bituma nta musaruro babona ngo babe bakiteza imbere babikesha icyo gishanga.

kwamamaza

Aba bahinzi bo mu gishanga cya Manishya mu murenge wa Gatsibo mu karere ka Gatsibo,iki gishanga kizwi cyane nk’igishanga cya Warufu kuko kinyuramo umugezi wa Warufu,bavuga ko iki gishanga kitabyazwa umusaruro nk’uko bikwiye kuko bagihingamo mu buryo bw’akajagari bavanga vanga ibihingwa,bigatuma umusaruro bakuramo uba udashimishije.

Aha niho bahera basaba ko cyatunganywa maze bakabasha kugihingamo mu buryo bugezweho bwa kijyambere,bagacika ku guhingamo ibihingwa bitandukanye bidatanga umusaruro uhamye.

Umwe yagize ati "nk'abahinzi b'iki gishanga turifuza ko bagikora tukajya mu makoperative tugahinga umuceri nk'abandi". 

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Gasana Richard, avuga ko mu mishinga migari y’ubuhinzi akarere ka Gatsibo gateganya gukora mu ngengo y’imari y’umwaka utaha,harimo no gutunganya igishanga cya Warufu kizwi nka Manishya, dore ko inyigo yo kugitunganya yarangiye ndetse n’ingengo y’imari yacyo ihari,ahubwo agasaba abahingamo kudashyiramo ibihingwa bitinda kuko kizatunganywa vuba.

Yagize ati "inyigo yararangiye n'ingengo y'imari yarabonetse , tugiye kucyubaka , kiri muri gahunda rero ku buryo umwaka utaha w'ingengo y'imari kizatangira gukorwa". 

Igishanga cya Worufu gikora ku mirenge ibiri ya Gatsibo na Kageyo mu karere ka Gatsibo,gifite ubuso bungana na hegitari 600.

Abahinzi bahingamo bo mu murenge wa Gatsibo,bakagaragaza ko kiramutse gitunganyijwe bahita bibumbira mu makoperative bagahinga ibihingwa birimo umuceri ndetse n’ibindi bishobora kubateza imbere bitandukanye n’ibyo bahingamo magingo aya.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Gatsibo 

 Apr 28, 2023 - 09:45