LAF yatangije umushinga uzafasha kunganira mu by'amategeko abatishoboye

Ihuriro ritanga ubufasha mu by'amategeko mu Rwanda (LAF) ryatangije ku mugaragaro umushinga wa “Pro Bono Legal Aid ”, ukubiyemo ibikorwa bigamije gufasha abaturage bakennye cyangwa batishoboye kubona serivise z’ubutabera ku buntu.

kwamamaza

Kuri uyu wa 4, ihuriro ritanga ubufasha mu by'amategeko mu Rwanda (LAF) ryahuye n’abafatanyabikorwa batandukanye aho batangizaga ku mugaragaro umushinga wa “Pro Bono Legal Aid ”, uyu mushinga ukubiyemo ibikorwa bigamije gufasha abaturage bakennye cyangwa batishoboye kubona serivise z’ubutabera kandi ku buntu.

Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa n’imiryango itandukanye ya sosiyete sivile (CSOs) hatangwa serivisi z’amategeko ku buntu mu mujyi wa Kigali.

Uyu mushinga uzakorwa n’abarimo urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, ibigo by’amategeko mu Rwanda, amashuri ya kaminuza yigisha amategeko, nabandi.

Uyu mushinga kandi ugamije guteza imbere umuco wo gufasha abakennye kubona serivise z’ubutabera ku bakora umwuga w’amategeko mu Rwanda.

Me. Ibambe Jean Paul, umuyobozi wunganira mu by’amategeko mu ihuriro ritanga ubufasha mu by'amategeko mu Rwanda, LAF aravuga uburyo butandukanye bazajya bafasha abaturage kubona serivise z’ubutabera ku buntu.

Yagize ati iyi gahunda igamije gutanga ubufasha mu by'amategeko harimo guhagararirwa mu nkiko habamo noneho no gusobanurira abantu iby'amategeko, kubigisha kongera ubumenyi bwabo kubagira inama ndetse no kubarangira aho bashobora kubona ubufasha bitewe n'ikibazo bafite. 

Tom Dunn, Umuyobozi mu ishami rifasha abatishoboye mu by’amategeko mu kigo cya Clifford Chance cyanateye inkunga uyu mushinga aravuga ko babona uzatanga umusaruro mu butabera ndetse ko kubyumvisha urubyiruko rwiga amategeko bizafasha mu gihe kizaza kugira abanyamategeko bafite ubumuntu.

Yagize ati Twizeye ko igihe kinini uyu mushinga uzamara uzazana impinduka zimwe na zimwe muby’amategeko. Uburyo bunoze bwo gukora ibi ni ukubishyira mu banyeshuri biga amategeko kuko ndacyeka nibinjira mu mwuga bafite iyo mitekerereze bizubaka uko bakora umwuga wabo.

Yasmin Batliwala, umuyobozi mukuru w’ikigo cya Advocates for International Development  gifasha abatishoboye gifatanije n’ibigo by’amategeko ku isi yavuze ko gukorana n'ihuriro ritanga ubufasha mu by'amategeko mu Rwanda (LAF) babikoze bifuza gufasha abaturage kubona ubutabera  ndetse bakubaka uyu muco wo gufasha  no kubazavuka mu bihe bizaza.

Yagize ati Turifuza kubasha gutanga ubufusha mu by’amategeko ndetse tukubaka umuco mwiza wo gufasha kugira ibi n’abazadukomokaho bazabisange, aho navuga ko intego yacu ari ugufasha guteza imbere umuco wo gutanga serivise zubuntu mu mategeko muri Africa.

Ku ikubitiro uyu mushinga uteganijwe kuzamara imyaka 3 n’amezi 10 aho uzibanda cyane mu turere tw’umujyi wa Kigali.

Inkuru ya Bahizi Heritier Isango Star Kigali

 Sep 9, 2022 - 08:06