Nyamagabe: Ubwisungane mu kwivuza bwahindutse Viza ibaha akazi

Abatuye mu Murenge wa Kaduha baravuga ko Mituelle de Sante isigaye yarabaye nka Visa ibemerera kubona akazi mu mirimo nk’iyo kubaka amashuri, imihanda no gukora amaterasi y’indinganire. Bavuga ko ibyo bibangamye kuko utarayishyura atagahabwa. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko butatanze iryo bwiriza ndetse bugiye ku bikoraho ubugenzuzi kuko bidakwiye.

kwamamaza

Umurenge wa Kaduha ubarizwamo ibitaro, ukagira isoko rinini, centre y’ubucuruzi, amashuri ya secondaire ndetse n’insengero bihazana ubushyuhe. Gusa abaturage baho bavuga ko hakigaragara abatishoboye barimo n’abatishyurira  ku gihe ubwisungane mu kwivuza.

Bavuga ko ibyo byarushijeho kubabera bibi, nyuma y’aho hafitiwe icyemezo cy’uko  utarishyuye ubwisungane mu kwivuza [mituelle de sant] atazajya ahabwa akazi mu mirimo y’amaboko.

Abaturage bavuga ko iyo mikorere usanga yarahinduye viza ubwo bwisungane kandi n’ibihugu bimwe na bimwe byo ku Isi bigenda biyikuraho.

Mu kiganiro bagiranye n’Isango Star, umwe yagize ati: “ ni mu nzara gusa, n’akazi karaboneka bakagaha abandi, twebwe ntibakaduhe kuko twagiye kukaka hariya haruguru bakatubwira ngo abayitanze nibo bagomba gukora, urumva bitababaje?! Nta munsi y’urugo tugira, ntaho duhinga, ntaho dusarura, ubwo se mituweli nayitanga nyikuye kuki?”

Undi ati: “ birabangamye! Nonese umuturage utarabashije gutanga mituweli yakora gute? Kandi urabona ko hari ubukene bukabije. Njyewe numva bareka abaturage bagakora, noneho bakajya babakuraho mituweli nyuma.”

“ turifuza ko mwatuvuganira bakaduha akazi nta kurobanura, abandi bagakora nkuko n’abandi bari gukora, natwe tukagira icyo twakwiteza imbere. Utarayitanze nta jambo afite, muri make nta naho waba ufite uhagarariye. Icyakora baduhaye akazi nk’uku tukagakora, nabona uko nakwishyura iyo mituweli.”

“nonese ko iyo ako kazi nkabona bari kunkurayo aya mituweli, none ubu nayakura hehe?”

HABIMANA Thadee; Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Nyamagabe, avuga ko ibyo bidakwiye ndetse bagiye kubikoraho ubugenzuzi.

Ati: “ntabwo icyo kibazo twari tukizi, ni ubwa mbere tucyumvishe ariko kiramutse gihari yaba atari byo kuko gutanga mituweli ku muturage ni ukubimushishikariza. Byaba ataribyo rero, umuyobozi ubikora n’inzego zibanze yaba ari imigirire itari myiza. Ariko ubwo turabigenzura n’abo bayobozi b’imirenge, utugari na ba mudugudu, niba bihari bicike ndetse n’abandi batwumve, mu karere kacu twababwira ko atari byo. Uretse na hano i Kaduha, ntabwo aribyo. Mituweli kutayitanga, umuntu aramutse abonye ubushobozi ntabwo yimwa izindi serivise.”

Nubwo bimeze bityo ariko, Abaturage bavuga ko mu gihe haba nta gikozwe, bamwe bazakomeza kuganzwa n’ubukene mu gihe bakabaye ari bo baherwaho bakazishyura iyi mituelle de sante bahembwe.

Ibi kandi byanarushaho kudindiza gahunda ya leta yo gukura abaturage mu bukene, aho mu mirimo nk’iyi y’amaboko abagifite imbaraga aba ari bo baba bagomba guherwaho kugira ngo bibafashe kwikenura.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyamagabe.

 Jan 9, 2024 - 12:28