U Rwanda na Turukiya basinye amasezerano n’ibiganiro bigamije gushimangira imibanire y’ibihugu byombi

U Rwanda na Turukiya basinye amasezerano n’ibiganiro bigamije gushimangira imibanire y’ibihugu byombi n’iterambere ry’abaturage babyo. Ku ruhande rw’u Rwanda, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane ivuga ko u Rwanda rwiteguye kuzamura ubufatanye, hibandwa ku kongera ibyoherezwa muri Turukiya.

kwamamaza

Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri ari kugirira mu Rwanda, Mevlüt Çavuşoğlu, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Turukiya yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zihashyinguye.

Nyuma yaho yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta bagaruka ku byakorwa ngo umubano, ubuhahirane n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi bikomeze kugenda neza, ndetse banasinyana amasezerano agera kuri 3, ku mibanire muri rusange, umuco ndetse na siyansi, ikoranabuhanga no guhanga ibishya.

Mevlüt Çavuşoğlu, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Turukiya, aravuga ko ibi byose ari ku ntego yo gufasha abaturage b’ibihugu byombi guhahirana. 

Yagize ati "aya ni amahirwe y'ingenzi cyane mu kuzamura amahirwe y'ishoramari mu bacuruzi b'ibihugu byombi ndetse ni n'umwanya wo kuganira ku mahirwe ibihugu byombi bigaragarizanya". 

Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda Dr. Vincent Biruta, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, aravuga ko ibi biganiro bisize igitekerezo cyo kongera ibiva mu Rwanda byoherezwa muri Turukiya.

Yagize ati "biracyagaragara ko hakiri byinshi dukwiye kugeraho, Minisitiri wa Turukiya yavuze ko natwe dukwiye kongera ibyo tugiye gucuruza muri Turukiya kandi birahari byinshi duhereye no kuri kawa, icyayi barabikenera cyane, ibyo byose nibyo twaganiriyeho kugirango turebe uburyo ubuhahirane, ubutwererane hagati y'ibihugu byacu byombi byakomeza gutezwa imbere". 

U Rwanda na Turukiya bifitanye umubano mwiza mu bya dipolomasi kuva mu mwaka 1980 ndetse ibikomoka muri uyu mubano bigenda byiyongera, aho muri 2019 ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bwari bugeze kuri miliyoni 31 z’amadorali mu gihe muri 2022 bwazamutse bukagera kuri miliyoni 178 z’amadolari ya Amerika.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho Isango Star Kigali

 Jan 13, 2023 - 06:32