Burera: Abaturage barishimira ko imirimo y'ikorwa ry'umuhanda Base - Kirambo yasubukuwe

Nyuma y'imyaka irenga 10 bijejwe umuhanda wa Kaburimbo wa Base-Kirambo abagerageje kuwukora bose ibikorwa bakabita bitarangiye, ubu abatuye muri aka karere barishimira ko noneho imirimo yo kuwukora irimbanyije.

kwamamaza

Imyaka irenze 10 bijejwe ko uyu muhanda Base-Kirambo w'ibirometero 63 ugiye gukorwa kandi ugashirwamo kaburimbo, imirimo yo kuwukora ngo yagiye itangira ibikorwa bigahagarara utaragera no hagati.

Nyuma yiyo myaka yose ubu imirimo yo gukora uyu muhanda Base-Kirambo irarimbanyije, aba baturage bakaba bishimira ko bagiye kugira kaburimbo iwabo, bikanoroshya ubuhahirane muri aka gace k'imisozi miremire.

Umuyobozi w'akarere ka Burera wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Nshimiyimana Jean Marie Vianney, avuga ko aho imirimo igeze ikorwa bitanga icyizere, kandi akizeza aba baturage ko uri kwihutishwa kuko waherewe mu byerekezo bibiri ukaba witezweho kuzamura iterambere ryo muri aka karere.

Yagize ati "nta mpungenge zihari kuko ibikorwa bizakorwa kandi imirimo igende neza kaburimbo iboneke, uriya muhanda ufite byinshi uvuze mu karere kacu ka Burera, uzazamura ubukerarugendo, uzafasha cyane gutwara umusaruro kuko akarere kacu ni akarere kera cyane, bizafasha rero ubucuruzi no gutwara umusaruro w'abaturage".   

Mubyo uyu muhanda utegerejwe igihe kinini witezweho harimo guteza imbere ubukerarurgendo kuko uzakora ku Gishanga cy’Urugezi gifite ubuso bwa Hegitari 6000, gisurwa na ba mukerarugendo kubera ko kibamo amoko atandukanye y’inyoni.

Ni umuhanda kandi uzorohereza abagana kuri Kaminuza y’Ubuzima ya Butaro, ndetse n’abajya kwivuza ku bitaro bya Butaro.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango Star mu karere ka Burerara

 Jun 5, 2023 - 08:05