Mu gihe habonetse inyoroshyacyaha igihano cya burundu gishobora kuba imyaka 15

Hashingiwe ku ngingo z’amategeko agize itegeko nshinga ziri kwigwaho zikanavugururwa, ziragaragaza ko igihano cya burundu mu Rwanda gishobora kugabanywa kikagera ku myaka 15.

kwamamaza

Amb. Solina Nyirahabimana Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera ushinzwe ibyerekeye itegeko nshinga n'andi mategeko, aherekejwe n’abakozi bo mu nzego zitandukanye z’ubutabera mu Rwanda zirimo ubugenzacyaha, ubushinjacyaha , abashinzwe igororamuco n’abandi batandukanye bagaragarije Abadepite bagize komisiyo ya Politiki, Uburinganire n'Ubwuzuzanye bw'Abagabo n'Abagore mu iterambere ry'igihugu ko igikorwa cyo gutangira gusuzuma umushinga w'itegeko rihindura itegeko n° 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano mu itegeko nshinga ry'u Rwanda muri rusange rigamije koroshya ibihano byajyaga bitangwa ku byaha byoroheje ariko n'ubundi habonetse inyoroshyacyaha.

Amb. Solina Nyirahabimana yagize ati "twarebye ingingo zivugururwa kandi zikagira ingaruka ku zindi nyinshi, icyo twifuza tukakigeraho, nitwemera yuko nitwagura tugatanga ubwinyagamburiro ku mucamanza ngo abashe kwita ku mpamvu nyoroshyacyaha iyo zihari twaba dukoze ku ngingo nyinshi cyane aho kugirango tujye kuri buri ngingo tugabanya.......nubwo ari nkeya ariko zifite ingaruka ku zindi ngingo nyinshi "

Bamwe mu badepite bagize komisiyo ya Politiki, Uburinganire n'Ubwuzuzanye bw'Abagabo n'Abagore mu iterambere ry'igihugu, baragaragaza ko koko hari ibyaha bihabwa ibihano biremereye kurusha icyo cyaha nyirizina.

Umwe yagize ati "......ese hari itegeko ryazafasha ku buryo bariya bantu bagize ubucucike kandi kuri bya byaha bishobora kuba byari kuba ibihano bito cyane kuri bya byaha bagiye bakora, hari itegeko ryazajyaho nk'igihugu mu rwego rwo kugirango muri bwa buryo  bwo kwishakamo ibisubuzo by'ibibazo bimwe na bimwe tugenda duhura nabyo".

Nyuma yo gusesengura ingingo zose zigize iri tegeko nk’ibisanzwe rizavugururwa maze ritangire gushyirwa mu bikorwa n’inzego bireba aho iri vugurura kandi ryitezweho no kuzagabanya ikibazo cy’ubucucike buri mu magereza mu Rwanda.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Jul 7, 2023 - 08:13