Nyamagabe: Batewe impungenge n'iteme ryo kuri Rukarara ryangiritse

Mu karere ka Nyamagabe, abatuye mu mirenge ya Mbazi, na Kaduha barasaba ko iteme ribahuza n'umurenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza ryasanwa kuko ubu kuryambuka bisaba umugabo rigasiba undi.

kwamamaza

Iri teme ribangamiye abaturage, riherereye mu murenge wa Mbazi ku mugezi wa Rukarara hafi na santere y'ubucuruzi ya Manwari. Ni iteme rihuza akarere ka Nyamagabe n'akarere ka Nyanza, ariko nyuma y'aho ryangirikiye imigenderanire isa n'iyahagaze kuko nk'abatwara abagenzi kuri moto ntawahanyura ahetse umugenzi, usibye ko n'umunyamaguru kurinyuraho bisa no kwiyahura.

Umuturage umwe ati "iri teme ryarangiritse cyane ku buryo abantu bava Musange badashobora kuza ngo bagere Nyamagabe biragoranye cyane, barahagera niba ari moto baraparika hakurya y'uruzi abandi bo hakuno y'uruzi kakabakira".    

Ni iteme ngo riri no kugira uruhare mu gukura abana mu mashuri, batinya gutwarwa n'uyu mugezi wa Rukarara.

Umuyobozi w'ishuri umwe ati "nk'ibigo by'amashuri by'aha twari dufitemo abana bigamo baturutse hakurya y'urwo ruzi ubu bamwe bataye amashuri abandi bagiye kwiga mu Ijenda bitewe nuko batakibona inzira yo kwambuka kugirango baze ku ishuri". 

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Habimana Thadee, avuga ko ari ikibazo bazi nk'abayobozi ariko bagishakisha ingengo y'imari yo kurikora.

Ati "ikibazo turakizi ndetse nta nubwo bibangamiye abaturage ba Manwari gusa ahubwo ni abaturage b'akarere kose muri rusange kuko n'abambuka bajya Musange, Kaduha, Ruhango na Nyanza twese ntabwo turimo kubona uko duhahirana, uko turimo kugikurikirana turi kuvugana na MINFRA ndetse na RTDA kugirango turebe ko bakidukorera kandi inyigo yarakozwe barapimye dutegereje ko haboneka ingengo y'imari, abaturage turabagira inama yuko batarinyuraho kubera ko ni iteme ryashyira ubuzima bwabo mukaga, bihangane mu gihe iyo ngengo y'imari itaraboneka".         

Iteme ubuyobozi bubwira abaturage kuba banyuraho, ni iriri mu Muhanda werekeza Mukongoro uzamuka werekeza i Kaduha n'ubwo hari abavuga ko ari ukuzenguruka ku buryo nk'abagenda kuri moto igiciro cy'urugendo ngo abamotari hari ubwo bacyongera.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Nyanza

 Nov 11, 2024 - 15:56