Abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga barasaba Leta kubafasha mu bibabangamiye

U Rwanda rwifatanyije n’Isi yose kwizihiza icyumweru mpuzamahanga cyahariwe abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, cyizihizwa mu cyumweru cya 3 cy’ukwezi kwa 9 burimwaka.

kwamamaza

Buri cyumweru cya 3 cy’ukwezi kwa 9 buri mwaka Isi yose yizihiza icyumweru cyahariwe abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, ni icyumweru cyatangiye kuri uyu wa mbere tariki ya 18, gusa hari bamwe mu bafite ubwo bumuga bagaragaza ko kuba ururimi rw’amarenga rutarashyirwa mu itegeko, ngo rwigishwe ndetse runakoreshwe ahantu hose nk’urwemewe bibangamira abafite ubwo bumuga muri serivise baba bakeneye zitandukanye, bakavuga ko bikiri imbogamizi ku iterambere ryabo.

Umwe yagize ati "nko mu gihe cya covid iyo twahuraga n'abashinzwe umutekano iyo babaga bambaye agapfukamunwa akavuga ariko simenye ko ari kuvuga kuko umunwa we ufunze ukibaza niba ari kukuvugisha kandi koko arimo arakubwira ubutumwa ariko sinumve icyo ari kumbwira, ni byiza ko abantu basobanukirwa neza uburyo dufite kongeraho bugomba gukoreshwa kugirango guhana amakuru byumvikane neza".  

Undi ati "mu muhanda iyo ndi kugenda njyiye mu kazi mu nshingano zanjye mpura n'umu-Polisi akampagarika ngahagarara neza cyane kinyamwuga akaza akambaza nkamubwira nti njye sinumva simvuga, akansaba perimi nkayimuha ikibazo kikaba imbogamizi yo gusobanura, n'ahandi hose ni uko bigenda, turimo turasaba Leta itwemerere n'ubwo dufite ubumuga dushobora gutwara". 

Nibyo basaba ko nkuko Leta yabyemeye iri kubyigaho yakwihutisha iryo tegeko rikajya mu itegeko nshinga ururimi rw’amarenga rukemerwa ndetse rukigishwa henshi nkuko bivugwa na Augustin Munyangeyo, umuyobozi w’ihuriro ry’umuryango w’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga (Rwanda National Union of the Deaf).

Ati "abantu bagomba kumeya ururimi rw'amarenga kugirango bashobore kuvugana no kumvikana n'abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kuko ni abanyarwanda icyo gihe uburenganzira bwabo bwaba bwubahirijwe, nirwo rwonyine rwadufasha kugera ku iterambere rukadufasha kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye byaba ibya Leta n'ibindi byose, niba nta rurimi rw'amarenga ruhari bivuze ko twasigaye inyuma".

"Tuba dushaka kwerekana ko ururimi rw'amarenga nirwo rurimi dukeneye ko rwemerwa rukajya mu itegeko nshinga ko ururimi bakoresha mu gihugu ari kimwe nkuko harimo icyongereza, Ikinyarwanda n'Igiswahili".     

Nyamara ariko ngo si abo gusa bakenera urwo ririmi ahubwo n’abandi muri serivise zitandukanye.

Kayigi Omar umwe mu basemuzi b’ururimi rw’amarenga ati "byafasha cyane, muri serivise zitandukanye, iyo ushaka kubakeneraho serivise rwa rurimi urarukeneye ariko nabo bakeneye kuguha serivise urarukeneye, si abo gusa kuko hari nk'abantu batanga serivise zigenewe abantu muri rusange nk'abaganga, abacamanza, serivise z'umutekano bakabaye bafitemo urwo rurimi mu gihe habaye umuntu ufite ubumuga ukeneye serivise".  

Ku isi yose hari abantu barenga miliyoni 70 bafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva, mu Rwanda ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cyerekana ko hari ibihumbi 3 gusa, imibare itavugwaho rumwe n’imiryango y’abafite ubwo bumuga,

Mu gihe kandi kugeza ubu mu Rwanda abantu barenga 300 bamaze kwiga ururimi rw'amarenga.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Sep 19, 2023 - 13:39