Abatangije ubukerarugendo mu Bigogwe barasaba ubufasha kugira ngo barusheho gukora neza

Mu nzuri za Gishwati ahazwi nko mu Bigogwe ahakorerwa ubukerarugendo bushingiye ku murage w’amata n’inka zaho, abahaturiye n’abahatangirije umushinga w’ubukerarugendo bavuga ko babona ubu bukerarugendo bugenda bubahindurira imibereho, nyamara kuri banyiri ubu bukerarugendo ngo baracyakeneye inkunga y’amafaranga kugira ngo barusheho gukora neza.

kwamamaza

Nyuma yo guhabwa ubutaka na Leta y’u Rwanda, Ngabo Karegeya Alex washinze Kompanyi y’Ubukerarugendo izwi nka "Ibere rya Bigogwe" aravuga ko magingo aya yatangiye gutera imbere ndetse ngo hari benshi bagira amahirwe yo kwinjiriza kuri ubu bukerarugendo bushingiye ku nka.

Yagize ati "natangiye ndi umwe ariko uyu munsi hari abakozi 7 dukorana umunsi ku munsi hari n'abenshi uyu mushinga ugirira umumaro, motari umwe abona ibihumbi 5 bitewe nuko nabonye umukerarugendo, hari ababyeyi bacunda amata, abashumba ba hano nabo barinjiza........"   

Umwe mu bashumba baragirira inka aha mu Bigogwe yemeza ko hari inyungu batangiye kuvana kuri ubu bukerarugendo.

Yagize ati "budufitiye agaciro cyane, nka gutya baba baza bareba ibikorwa birimo baradusigira, turi kugenda tugera ku iterambere".   

Nyamara kandi ngo haracyari inzitizi, bityo ngo bakeneye gufashwa. Ngabo Karegeya Alex na none.

Yagize ati "inzitizi zambere harimo ubushobozi bw'amafaranga, uyu mushinga ni munini ugereranyije n'ubushobozi bwanjye uranduta, turifuza ko twabona ahantu hagari tuzubaka uko iminsi izajya igenda yicuma tukaba twakora ahantu hameze nk'inzu ndangamurage ya hano mu Bigogwe cyane cyane yerekana inka n'amata n'ibiyakomokaho".   

Ubukerarugendo bukorerwa mu nzuri za Gishwati, bushingiye ku murage n’amateka y’inka. Amb. Robert Masozera, Umuyobozi mukuru w’Inteko y’Umuco, aravuga ko kugeza ubu bari kugerageza gufasha aba binyuze mu kubigisha uko bakoresha ibyo bafite bikabafasha kwaguka.

Yagize ati "amaze iminsi atozwa uburyo ibikorwa bikiri mu ntangiriro byakwaguka, na Leta y'u Rwanda yagiye imuha n'urwuri, urabona ko ibikorwa bye ari ibintu bizaguka cyane, ariko ntabwo ariwe wenyine hari n'abandi cyane urubyiruko, mu murage hari amahirwe menshi urubyiruko rutaramenya babyaza umusaruro mu kwihangira imirimo". 

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 30 Mutarama 2023, niyo yemeje ko ubutaka bwa Leta bwahabwa ikigo cy’Ubukerarugendo cyizwi nka “Ibere rya Bigogwe.” cy’uwitwa Ngabo Karegeya, aza gushyikirizwa n’ibyangobwa by’ubu butaka.

Kugira ngo horoshywe urugendo rw’aborozi bagemura umukamo w’inka zabo ku makaragiro, ndetse no gufasha abakerarugendo kugera muri icyi cyanya cyahariwe ubukerarugendo, Leta kandi iri mu bikorwa byo gutunganya umuhanda ugana muri izi nzuri za Gishwati.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star 

 Jun 7, 2023 - 09:24