Umujyi wa Kigali urasaba abawugenda n’abawutuye kwihatira kuwubungabunga

Kuri uyu wa mbere u Rwanda rwifatanyije n’isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe imijyi aho ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvaga ko uyu mujyi kimwe n’indi yo mu bihugu by’Afrika igihura n’ikibazo cyo kwangizwa n’imihindagurikire y’ibihe biturutse ku kuba hari ibihugu bitita ku mijyi yabyo by’umwihariko ibyateye imbere.

kwamamaza

Mu kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga wahariwe imijyi ,mu Rwanda usanze umujyi wa Kigali ko hari imijyi yangiza indi biturutse ku bihugu bitita ku kubungabunga ibidukikije nkuko Bwana Pudence Rubingisa umuyobozi w'umujyi wa Kigali abivuga.

Yagize ati "imijyi muri iyi minsi irahura n'ikibazo cy'imihindagurikire y'ikirere kandi noneho ntibe gusa ko ari ibyo twe dukora nk'imijyi wenda navuga yo muri Afrika cyangwa se muri uyu mujyi wacu wa Kigali, hari imihindagurikire y'ikirere ishobora kuba yaba kubera abayangiza cyane mu bihugu byateye imbere ariko bikatugiraho ingaruka hano turi i Kigali, ibyo rero dukora ni ukugirango turebe abaturage bacu batuye nabi twabatuza dute neza, twarebye mubyo tuganira n'abafatanyabikorwa noneho kureba uburyo ki twatuza abaturage b'umujyi heza hadashyira ubuzima bwabo mu kaga tukareba uburyo ki amazi y'imvura nandi akoreshwa mungo yafatwa ntabe yakwangiza ubuzima bw'abaturage ariko ntabe yanadutwarira ubutaka, ibyo byose rero bikaganisha kuri wa mujyi udaheza, umuntu wese agaturamo akawibonamo akagira n'uruhare mu kuwubaka no kubungabunga ibyiza byawo".   

Bwana Rubingisa akomeza avuga ko hari impungenge z’uko abantu batarasobanukirwa ko kubungabunga imijyi ari inshingano ya buri wese bityo agasaba abantu bose kubigira ibyabo.

Yakomeje agira ati "impungenge ntago zabura icyambere hagaragara kugirango buri wese abigiremo imyumvire ingana ntitwumve ngo niba tuvuze ngo umujyi ukeye ntibibe ari ibya kanaka, ntibibe ari iby'umuturage runaka ubyumva kurusha undi bibe ibya twese, tugahera aho dutuye, uyumunsi abantu benshi bagenda mu mujyi bakurikiye wa mujyi bavuga ngo mwiza, wa mujyi bavuga ngo utekanye reka njye kuwureba, ikindi ni ukugirango ibiba i Kigali turebe ko twanabitwara mu yindi mijyi yunganira umujyi wa Kigali". 

Umujyi wa Kigali ariko unishimira ko umaze gutera intambwe mu kubungabunga ibidukikije aho ahantu henshi imiturire yakuwe mu bishanga ariko kandi ukanavuga ko buri muntu wese akwiye kujya atera ibiti hose hashoboka yaba mu murima we cyangwa se no mu busitani bwa leta.

Kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’imijyi byatangiririye mu mujyi wa Changai mu Bushinwa mu mwaka wa 2014,bitangijwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku miturire hagamijwe ko buri taliki ya 31Ukwakira buri mwaka abayobozi mu bihugu bitandukanye bicara bakaganira ku cyateza imbere imijyi ,mu Rwanda ubu ni ku nshuro ya 2 wizihijwe.  

Inkuru ya Theoneste Zigama Isango Star Kigali

 Nov 1, 2022 - 06:28