Nyamagabe: Barashima ko bayobowe n’umuyobozi bitoreye.

Abatuye Umuduguru wa Munyinya wo mu Kagali ka Karama, mu Murenge wa Cyanika, barashima ubu bayobowe n’umuyobozi w’Umudugudu bitoreye by’agateganyo. Ni nyuma yo kugaragaza ko bahawe ku ngufu umuyobozi w'Umudugudu batatoye.

kwamamaza

Mu cyumweru gishize nibwo Isango Star yabagejejeho inkuru ivuga ko bamwe mu batuye mu Mudugudu wa Munyinya wo mu Kagari ka Karama bari babangamiwe no kuyoborwa n'uwo batatoye.

Icyo gihe umwe mubaturage baho yagize ati: “umuyobozi w’Akagali aravuga ngo abayoboka bayoboke, ngo abatemera....ndumva ko ari nk’igitugu.”

Undi ati: “ twagiye kubona, tubona Gitifu w’Akagali azanye uwo muntu nuko aravuga ati abayobore, mwabyemera mutabyemera arabayobora! Abaturage bose barinubye, ntabwo bigeze babyishimira pe.”

Nyuma yaho aba baturage batangaje ibi, ubuyobozi bwagiye kugenzura ibyari byagaragajwe nabo, ndetse batora by'agateganyo undi ubayobora bashaka, nk’uko NDAGIJIMANA Jean Marie Vianney; umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Cyanika, abitangaza.

Ati: “twasanze umuyobozi bari bafite mbere ‘Bakomeza Casiyani’ ntabwo yakuweho nkuko byavugwaga, ahubwo niwe wasezeye ku mpamvu ze bwite, asezera ku baturage ndetse anabikorera mu nteko y’abaturage yari yahabereye. Nyuma icyagaragaye nuko uwabaye amusimbujwe niwe bagaragazaga ko batishimiye nkuko byagaragazwaga.”

“ rero icyo twakoze, icya mbere ni ugushyira mu bikorwa ibyifuzo by’abaturage. Twabasabye kwihitiramo uwo bashaka muri bane bashaka bagize komite nyobozi yo mu Mudugudu. Bahisemo uwitwa Ndagijimana wari ushinzwe itangazamakuru mu Mudugudu, akaba ariwe wabaye afashe inshingano zo kuba ayobora Umudugudu mugihe tugitegereje ko komisiyo y’amatora izatangariza igihe cyo gusimburiza izi nzego zituzuye.”

Kur’ubu, Abaturage bashima itangazamakuru ryabakoreye ubuvugizi. Bavuga ko bashyize imbere gukorera hamwe ndetse bagamije iterambere rya buri wese.

Umwe yagize ati: “kuko yadukoreye ubuvugizi ku miyoborere yari itangiye kutubangamira, bashatse kudushyiriraho uwo twari twaranenze, twarakuyeho. Noneho ejo bundi badushyiriraho umuyobozi twitoreye, turabishima cyane nta kibazo.”

Undi ati: “ twabyakiriye neza kandi dufite icyizere cy;uko ejo cyangwa ejo bundi dushobora kugera kur rya terambere ryiza twifuzaga kugeraho nk’umuturage. Akanatuvuganira hejuru.”

Impuguke mu by’amategeko bagaragaraza ko abakora mu nzego z'ibanze bagakwiye gushyira imbere iyubahirizwa ry'amategeko, kuko ubusanzwe itegeko riteganya ko umuyobozi w'umudugudu cyangwa abo bayoborana muri komite nyobozi bakurwaho n'icyamezo cy'abagize inama njyanama y'Akarere.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyamagabe.

 Sep 20, 2023 - 18:48