Urwego rw’umuvunyi rurasaba ubuyobozi bukemura ibibazo by’abaturage ntibubasiragize

Ubuyobozi bukuru bw’urwego rw’Umuvunyi buravuga ko abayobozi bakwiye gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo by’abaturage aho kugirango kujya bategereza kubisanganiza umuyobozi mukuru bwabasuye. Ibi byagarutsweho ubwo umuvunyi mukuru yasuraba abaturage bo mu karere ka Nyamagabe bakamusangiza ibibazo byabo.

kwamamaza

Ubwo Umuvunyi mukuru yageraga mu Karere ka Nyamagabe, mu Murenge wa Gasaka, abaturage bamugaragarije ko bafite ikibazo gikomeye cy’abayobozi bo mu nzego z’ibanze batabegera ngo babakemurire ibibazo.

Abaturage bagejeje ku muvunyi ibibazo bavuga ko byarangaranywe b’ubuyobozi ahubwo bukarangwa no kubasiragiza.

Umwe yagize ati : "Ikibazo ni uko bavuga ngo ejo uzaze urebe umuyobozi uyu n’uyu…. Nk’ubu urwego naringezeho bari barikumbwira ngo ningongere nsubire ku rukiko kandi ibihano urukiko rwansabiye kuva icyo gihe, n’amagarama ndetse n’uko nagiye nduha muri izo nkiko…nta na kimwe bampaye ! "

Undi ati : «  n’ubundi n’abayobozi nubwo baba bayobora, hari uburyo bategera abaturage hasi, ngo batege amatwi impande zombi. Nk’iki kibazo sinakagombye kuza kukibaza hano. Niba mudugudu ari uwo muri bene wacu, nta kintu na kimwe yadufasha. »

Niyomwungeri Hildebrand ; Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, avuga ko ibyo abaturage bavuga bishoboka ariko hari ubwo nabo bakemurirwa ikibazo ntibanyurwe.

Ati : « Twareba impande zombi, aho abayobozi bagira intege nkeya. Twebwe mu nama duhora tugira, duhora twibutsa ko bakwiye kwakira ibibazo bakabikemura noneho buri wa kabiri mu nteko z’abaturage barabyakira bakabyandika, bukeye ku wa gatatu baduha bya bibazo byose baba bakiriye kugira ngo natwe dufatanye. »

« Ariko hari naho abo baturage bagomba kumva ko bagomba kugana abo bayobozi. Rero ku giti cyanjye, mbona ari ku mpande zombi tugomba kurebera. »

Nyuma yo kwakira no guha umurongo ibibazo byagaragajwe n’abaturage, Nirere Madaleine; Umuvunyi mukuru, yagaragaje ko impamvu ituma abaturage basanganiza umuyobozi mukuru wabasuye ibibazo byinshi ku murongo muremure, biterwa n’abayobozi batabegera ngo babikemure.

Nirere, ati : « Njyewe mbona ikibazo kiri ku muyobozi badakemura ikibazo kuko umuturage we aba afite ikibazo. We agana ubuyobozi wenda ku kagali, cyangwa se akajya ku murenge, rero usanga ikibazo kigomba guhabwa igihe gikemurirwa. Kuburyo umuntu yavuga ati niba ari ikibazo azanye uyu munsi, arategereza ukwezi cyangwa ibyumweru kuko niba avuga ati ejo muzaze, cyangwa tuzaza kuri terrain tukirangize, ubwo cyakagombye kuba cyararangiye. »

 Yasabye abayobozi nk’abo kwisubiraho, ati :  « Rero icyo twasaba inzego z’ibanze ni uko nka biriya by’inteko z’abaturage zajya zikemurirwamo ibibazo. Ikindi inzego zose zigakorana ku buryo niba urwego rumwe rukemuye ikibazo, rwandikira umuturage akaba azi ko ikibazo kirangiye. Ntibihore bizenguruka ngo uko umuyobozi aje bamere nk’abatangiye kandi cyarakemutse. »

Kwegera no gukemura ibibazo by’abaturage ni gahunda isanzwe urwego rw’umuvunyi rugira, rugasura abaturage. Ni umwanya ab’Inyamagabe bashimye kuko ibibazo byose bashikirije Umuvunyi byahawe umurongo.

@ Rukundo Emmanuel/Isango Star-Nyamagabe.

 Dec 15, 2022 - 08:54