Ngororero: Ahari umuhanda habaye umugezi none basigaye bambuka bagahetswe mu mugongo!

Abaturage bo mur'aka karere bavuga ko bagorwa no kunyura ahahoze umuhanda ubahuza n’akarere ka Nyabihu, ubu wahindutse umugezi mugari. Bavuga ko ubu kuhanyura bisaba gutanga amafaranga bakabaheka mu mugogo. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bufite muri gahunda gukora uyu muhanda, wari warasimbuwe n’umugezi.

kwamamaza

Isoko ryahitwa muri Vunga riherereye mu karere ka Nyabihu abarirema benshi baba bavuye mu karere ka Ngororero. Iyo riremuye aba baturage baba bakataje berekeza ku nkombe y'umugezi unyura ahahoze ari umuhanda nyabagendwa.

Iyo ugeze kuri uwo mugezi, uhasanga abasore b'ibigango baba bategerereje  kuri uwo mwaro ngo bambutse abaturage. Aba basore bashyira abantu ku bitugu cyangwa mu mugongo ariko uwo bambukije akishyura amafaranga maganatanu y’u Rwanda [ 500 frws].

Abahanyura bavuga ko uretse abagorwa no kubona icyo kiguzi, baterwa ubwoba naho hantu kuko hari igihe uyu mugezi wuzura cyane kandi nabo baba bagomba gutaha.

Umwe mu bakoresha iyi nzira waganiriye n'umunyamakuru w'Isango Star, yagize ati: "Umugezi waraje utwara umuhanda! urabona ko wataye hakurya ukaza aha, ubu rero iyo wuzuye warenze ntabwo wapfa kuhaca, keretse abasore badushyira mu mugongo bakaduhekera 500frw."

" ubwo nawe iyo ufite imbaraga urayajabuka [uyanyuramo] iyo uzi koga uruzi , naho iyo utabishoboye ni ugutanga 500 frw bakaguheka."

Undi ati: "Hari hameze neza, amazi anyura iriya hakurya noneho hano ari umuhanda ndetse n'imodoka zihanyura, natwe tutagira ibinyabiziga tukambuka nta kibazo! none ubu hajemo ikibazo."

"amazi yarayobye none twaboze aho tunyura. Uyu muhanda twawunyuragamo kuva kera, tuva Vunga uzamuka ujya i Muramba."

Abaturage basaba ubuyozi kubafasha aya mazi akayoborwa aho yahoze anyura, cyangwa hagashyirwa ikiraro kinini, kuko hamaze gutwara ubuzima bw'abantu benshi.

Umwe ati: "Mwadukorera ubuvugizi, aya mazi bakayobora aho yahoze noneho uyu muhanda ugasubira uko ukagendwa."

Nkusi Christophe; Umuyobozi w’akarere ka Ngorero , avuga ko uyu muhanda wasimbuwe n’umugezi bawufite muri gahunda yo kuwukora. Avuga ko uzakorwa muri gahunda ngari yo kugora imihanda.

Ati: "Uriya muhanda uri mu mihanda igiye gukorwa. Nukorwa rero n'icyo kizarebwaho kugira ngo ariya mazi ayoborwe  aho agomba kuyoborwa  ndetse na wa muhanda ukorwe muri ya gahunda yo kugira ngo tworohereze ubuhahirane dufite hagati y'ibice bitandukanye by'Akarere ndetse n'utundi turere duturanye."

Uyu mugezi wayobeye mu muhanda ukawimura ni utandakanya Umurenge wa Matyazo w’akarere ka Ngororero  n’uwa Shyira wo mu karere ka Nyabihu.

Uretse kuba hari abawugwamo bakahasiga ubuzima nk'uko bivugwa n'aba baturage, hari n'abagaragaza ko byahagaritse ubuhahirane bw’uturere mu buryo bugaragara kuko kugeza umusaruro ku masoko  hagati y’uturere twombi bisigaye ari ingorabahizi.

@Emmanuel BIZIMANA /Isango Star-Ngororero

 Feb 17, 2023 - 09:55