REMA ,RSB na Police batangije ubukangurambaga bwo kurwanya ihumana ry’ikirere

Muri ubu bukangurambaga bwo kurwamya ikwirakwira ry’ibyuka bihumanya ikirere biva mu binyabiziga by’umwihariko ibiva mu modoka.Minisiteri y’Ibidukikije ibinyujije mu kigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA),Ikigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge (RSB) ,Ikigo gishinzwe ibijyanye n’isanzure (RSA) na Police batangije ubukangurambaga bugamije gushikariza abatunze ibinyabiziga by’umwihariko abatunze imodoka kuzisuzumisha bakanazipima kugira ngo ibi byuka byirindwe .

kwamamaza

Bernard Kabera ashinzwe gupima ibikoresho mu kigo gishinzwe gutsura ubuziranenge RSB yagize ati.

Imyotsi ubundi ikintu kiyiturukaho ni imigendekere y’uburyo mazutu cyangwa esanse yatwikitse, hari ibigira uruhare mu buryo mazutu n’umwuka imodoka yinjiza bitwika.......

Abatunze ibinyabiziga bavuga ko ubukangurambaga bubafitiye akamaro ariko ko hari imbogamizi ituma bamwe mu batunze ibinyabiziga bisohora ibyuka bihumanya ikirere.

Umwe yagize ati “tubona ko ari ngombwa ni ukuvuga ngo ntago twakora ikintu cyo guhumanya ikirere ariko natwe ikinyabiziga cyacu dufite ibirometero tugenderaho byo guhindura amavuta.”

Undi nawe ati “njye nabyita ko ari uburangare kuko tuba dufite imodoka ikwereka ibirometero umaze kugenda kandi ukaba ubizi ko banyiri ukuyaguha bakubwiye ko utagoma kurenza ibyo birometero.”

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije REMA kivuga ko ubu bukangurambaga kibwitezeho umusaruro.

Bwana Munyazikwiye Faustin ni umuyobozi mukuru wungirije wa REMA yagize ati.

Twafashe gahunda yo gukora ubukangurambaga bw’ukwezi kose muri iki gihe cy’ubukangurambaga birumvikana imodoka irahagarikwa igapimwa, bamara gupima bagafata umwanya wo gusobanurira utwaye ikinyabiziga bakamusobanurira imyuka babonye mumudoka ye bakanamusobanurira noneho n’iba iyo myuka irenga ibipimo ntarengwa byashyizweho n’amabwiriza y’ubuziranenge agenga imyuka yagombye kuba yoherezwa mu kirere ivuye mu mamodoka, iyo amaze gusobanurirwa rero mubyukuri imodoka yaba yujuje ibisabwa yaba itujuje ibisabwa ntago turimo kuyihana kuko ubungubu turi mu rwego rwo kwigisha.

Mu ngaruka REMA igaragaza mu gihe imodoka zasohoye ibyuka bihumanya ikirere hari kwangiza umwuka duhumeka bigateza umuntu indwara z’ubuhumekero hakiyongeraho no guhumanya ikirere bigatiza umurindi imihindagurikire y’ibihe ituma haba imvura n’izuba byangiza byinshi hari ibihingwa byagatunze benshi.

Emeliene Kayitsi Isango Star Kigali

 Mar 28, 2022 - 11:12