Impamvu yatumye MINEDUC ishyiraho umurongo ngenderwaho ku mafaranga y'ishuri

Nyuma y’igihe kitari gito ababyeyi basaba leta y’u Rwanda kwinjira mu kibazo cy’amafaranga basabwa mu gihe cyo kohereza abana ku mashuri, Minisiteri y’uburezi yatanze umurongo ngenderwaho ku musanzu ntarengwa umubyeyi asabwa ku mwana ndetse yemeza ko kuba hatari hari amabwiriza, byatumaga abayobora ibigo by’amashuri bahindagura uyu musanzu w’ababyeyi uko bishakiye. Byatangarijwe mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu.

kwamamaza

Mu kwezi kwa 8 uyu mwaka, ageza ku bagize inteko ishingamategeko y’u Rwanda gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda mu gukemura bimwe mu bibazo byakunze kuvugwa mu rwego rw’uburezi, Dr. Edouard Ngirente, Minisitiri w’intebe w'u Rwanda yagarutse ku kibazo cyo kuzamura amafaranga y’ishuri kwa bimwe mu bigo by'amashuri ya leta n'ibyigenga bifatanya na leta ku bw’amasezerano, avuga ko hari gahunda yo kuvugutira iki kibazo umuti.

Yagize ati ndagirango mare impungenge mu gihe cyo gutangira umwaka w'amashuri mu kwa 9 tuzaba twashyizeho amafaranga y'ishuri angana mu gihugu hose nicyo twemeje, twihaye ukwezi kwa 8  rizasohoka rivuga umwana wiga mw'ishuri rya leta mu Rwanda ariha amafaranga angahe ku mwaka. 

Bamwe mu babyeyi, babwiye Isango Star ko usanga batungurwa no kuzamura amafaranga y’ishuri bya hato na hato bikorwa na bimwe mu bigo by'amashuri, ibi ngo bibabera imbogazi mu gufasha abana babo kugera ku burezi.

Ni ikibazo Minisiteri y’uburezi ivuga ko yagenzuye, igasanga koko hari ibigo by’amashuri bigereka ku babyeyi umutwaro w’inshingano zagakozwe na leta, ibyatumye hafatwa ingamba yo gutangaza umusanzu ntarengwa umubyeyi atangira umwana we ku ishuri.

Dr. Uwamariya Valentine Minisitiri w’uburezi yagize ati hari aho basabaga umusanzu wo kugura imodoka ndetse hari n'ibyo amashuri menshi yajyaga asaba umusanzu w'inyubako cyangwa se umusanzu w'iterambere ry'ikigo ibyo byose rero kubera ko byakorwaga kubushake bw'ikigo rimwe na rimwe bakavuga ko byemejwe n'inama y'ababyeyi ariko ugasanga kenshi biba byakozwe na komite z'ababyeyi ahubwo bifatanyije n'ikigo ababayeyi ugasanga nta ruhare rugaragara babigizemo nta buryo bwari buhari, ari nayo mpamvu tuvuga ko kuva ari uburyo bushya byanze bikunze hari abo biri bubangamire kubera ko niba bari baratse amafaranga yo kubaka bikaba bihagaritswe bazabanza bagaragaze icyo bubaka ndetse n'umusanzu wari umaze gutangwa bivuze ngo nta buryo na bumwe bwari buhari ni nayo mpamvu byari bimaze gutera ikibazo ndetse rimwe na rimwe ugasanga basaba n'ibikoresho bitagombwe gusabwa ababyeyi, ubundi Guverinoma y'u Rwanda niyo igomba kubaka igashyira ibikoresho mu mashuri noneho ababyeyi bo bagafasha abana mu myigire yabo, nta buryo rero bwari buhari akaba ari nayo mpamvu yaya mabwiriza mashya.

Iki cyemezo kizatangira gukurikizwa mu gihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri 2022/2023, Minisiteri y’uburezi ivuga ko kigamije guca imikorere itanoze yagaragaraga mu byemezo by’ibigo by’amashuri ku musanzu w’ababyeyi aho hari ibigo byagoraga ababyeyi bibasaba amafaranga y’umurengera, aho ibigo bimwe byagezaga mu bihumbi birenga 150 by'amafaranga y'u Rwanda.

Iki cyemezo cya MINEDUC giteganya ko kandi mu mashuri y’incuke n’abanza, umubyeyi azajya yishyura amafaranga y’ifunguro 975 y’u Rwanda ku gihembwe aya akiyongeraho umwambaro w’ishuri, n’amakayi, abiga mu mashuri y’isumbuye, umusanzu w’umubyeyi ni 19,500 mu mafaranga y'u Rwanda ku munyeshuri wiga ataha mu gihe uwiga aba mu kigo ari 85,000 mu mafaranga y'u Rwanda ku gihembwe hakiyongeraho n’ibindi bikoresho by’ibanzi umubyeyi agomba umwana.

Minisiteri y’uburezi kandi yafashe icyemezo ko nta mubyeyi utegetswe kugurira umwambaro w’ishuri ku ishuri, ahubwo azajya awushakira ahamushobokera bijyanye n’amikoro ye ariko ukaba uhuye n’uteganyijwe n’ishuri. ibi byo bikazatangira gushyirwa mu bikorwa mu mwaka utaha w'amashuri w'2022/2023.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho Isango Star Kigali

 Sep 15, 2022 - 08:28