Nyaruguru: Abagabo bafashe iya mbere mu gufatanya n’abo bashakanye mu burezi bw’abana babo mu ngo mbonezamikurire

Mu Karere ka Nyaruguru bamwe mu bagabo baravuga ko baciye ukubiri n’imyumvire yo kumva ko gufatanya n’abo bashakanye mu burezi bw’abana babo mu ngo mbonezamikurire ari ukuba “Inganzwa” kandi abana bateye imbere mu myigire yabo.

kwamamaza

Mu masaha y’akazi, umunyamakuru yageze muri rumwe mu ngo mbonezamikurire 88, ziri mu Murenge wa Munini muri aka Karere ka Nyaruguru. Abana bari mu kigero cy’umwaka umwe n’igice kugera kuri itatu, abarimu barabasubirishamo ibyo bize mu mibare, indimi n’indirimbo byose bibafasha gukangura ubwonko.

Ku rundi ruhande hari abari gutegura indyo yuzuye, bari buhabwe wongeyeho amata, umwana akarya akagubwa neza. Bashingiye ku iterambere ry’abana babo, bamwe mu bagabo bavuga ko kuba bafatanya n’abo bashakanye mu burere bw’abana babo muri izi ngo mbonezamikure nta soni bibatera.

Umwe yagize ati "nta soni tubigiramo iyo umudamu adahari cyangwa yagize izindi mpamvu natwe abagabo dukubita abana mu mugongo tukabajyana ku marerero, tumaze kumenya ibyiza byo mu irerero kugirango umwana usange afite isuku duha uruhare abadamu bacu kugirango bagane amarerero, iyo ari ibiribwa bikenewe turabibaha kugirango baze kujyana indyo yuzuye".   

Bishimangirwa n’abagore, bo bakanemeza ko ubufatanye bw’abo nabo bashakanye mu kujyana abana mu ngo mbonezamikurire byanagabanyije imirire mibi n’igwingira.

Umwe yagize ati "twagiraga umubare uri hejuru w'abana bafite imirire mibi ariko ubu nta bana bagifite imirire mibi mu mudugudu wacu".

Uzamukunda Prudenciene, umunyamabanga mukuru wa YWCA ikurikiranira hafi imikorere y’ingo mbonezamikurire muri Nyaruguru, avuga ko ibi ari ibyo gushimwa.

Yagize ati "kwita ku marerero cyangwa kwita ku mwana muto wasangaga biharirwa abagore, iyo ubonye ubwitabire bw'ababyeyi bombi burashimishije, ni ibintu rero byiza by'uko abagabo nabo bakanguriwe kandi bitabira inshingano zo kwita ku bana".   

Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyaruguru Byukusenge Assoumpta avuga ko iby’abagabo gufasha abagore mu burezi bw’abana mu marerero byabanje gufatwa nko kuba inganzwa, ariko agasaba n’abandi gutera intambwe nk’iyabo.

Yagize ati "abenshi bumvaga ko ibyo ari amahano cyangwa se ari uko umugabo yabaye inganzwa mu rugo ariko uyu munsi aho tugeze mu myumvire mu iterambere ry'umuryango uburenganzira bw'umwana, abagabo babikora neza bakomereze aho abatabikora neza bagifite ya myumvire turabasaba nabo kugira uruhare mu bikorerwa umwana".   

Kugeza ubu mu karere ka Nyaruguru, hari amarerero 1122 abana bongererwamo ubumenyi bakanahabonera serivisi zimwe z’ubuzima n’ababyeyi bakigishwa kubana neza ngo bubahirize uburenganzira bw’umwana babifashijwemo na Yung Women Christian Association.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Nyaruguru

 May 15, 2023 - 08:13