Rwamagana: Abayobozi bo mu nzego z'ibanze barasabwa gukaza imyiteguro yo kuba Satelitte City

Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana burasaba abo mu nzego z’ibanze, abafatanyabikorwa gushyira imbaraga mu gutuma umujyi wa Rwamagana ubasha guhangana n’indi mijyi ibiri bari kumwe mu kiciro cy’aho umujyi wa Kigali uzagukira.

kwamamaza

Akarere ka Rwamagana ni kamwe mu turere dutatu nyuma ya Bugesera na Kamonyi aho umujyi wa Kigali uzagukira ibizwi nka Satelitte Cities. Ibi bivuze ikintu gikomeye ku karere ka Rwamagana kashyizwe muri iyi mijyi kuko nta gushidikanya kagomba kugira ibikorwaremezo biyingayinga iby’umujyi wa Kigali.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab,avuga ko ibi bizasaba imbaraga n’ubwitange bwisumbuyeho kuri buri muyobozi,umufatanyabikorwa ndetse n’abaturage kugira ngo aka karere kazabe Satelitte City nyakuri karushe utundi bari ku kumwe muri iki kiciro.

Yagize ati "biradusaba rero ko aho twagendaga twirukanka ku muvuduko runaka noneho tugiye kuvuduka kurushaho, tuzahitamo kuba akarere k'icyaro cyangwa se kuba Satelitte City, nta wundi muntu uzabikora , tuzakenera ibikorwaremezo bifite n'ingengo y'imari ihagije ariko dufite abaturage dufite n'ubwenge Imana yaduhaye dufite n'imbaraga , ibyo bintu nitubasha kubihuza neza tuzagera aho twifuza kandi mu buryo bwiza". 

Abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Rwamagana bo bavuga ko biteguye guhatana kugira ngo akarere kabo kazahige utwo turere tubiri bahanganye aho bazashyira imbaraga mu gushishikariza abaturage kubaka inzu zijyanye n’icyerekezo, birinda kubaka mu kajagari ahubwo bagakurikiza ibiri ku gishushanyo mbonera cy’umujyi, ariko kandi bakanarangwa no gutanga serivise nziza mu byo bakora.

Umwe yagize ati "hari uguca akajagari kajyanye n'imyubakire ariko n'inzu zubakwa ari inzu zituganisha mu cyerekezo, ikindi hari ugusukura umujyi".

Undi yagize ati "umujyi wa Rwamagana washyizwe muri Satelitte City (umujyi w'aho Kigali izagukira) , numva tuzashyira imbaraga mu myubakire, kubaka dushingiye ku bishushanyo mbonera byateguwe bigaragaza uko imijyi igomba kuba imeze". 

Undi nawe yagize ati "icyambere gikenewe kinakomeye ni serivise iboneye dukwiye guha abatugana kuko niba ari Satelitte City hari n'izindi zigera kuri 2, naho ngaho naho hafite imimerere imwe n'iy'iwacu, icyo dukwiye kubarusha ni ugutanga serivise nziza".      

Kugeza ubu uturere twa Rwamagana na Bugesera mu ntara y’Iburasirazuba nitwo turi mu mijyi ya Satelitte cyangwa aho umujyi wa Kigali uzagukira ukaba munini. Naho akarere ka Kayonza,Nyagatare na Kirehe tukaba turi mu mijyi yunguranira umujyi wa Kigali cyangwa second cities.

Inkuru ya Djamali Habarurema Isango Star Rwamagana

 Feb 14, 2023 - 09:45