Urwego rw'Umuvunyi ruravuga ko kurandura ruswa bigomba guhera mu rubyiruko

Rumwe mu rubyiruko ruravuga ko hari ingaruka mbi nyinshi ku rubyiruko rwafatiwe mu cyuho cyo gutanga cyangwa guhabwa ruswa zirimo nko gufungwa, gutakaza akazi ku bari bagafite ndetse no gufungira amayira ku hazaza habo.

kwamamaza

U Rwanda ruri mu bihugu biza ku isonga mu kurwanya ruswa ndetse n’akarengane n’ubwo hatabura hake igenda igaragara, aho urubyiruko ruri mu bibasirwa cyane n’ingaruka za ruswa, ahanini kubera ubushobozi buke ndetse n’igitutu cyo gushaka kugera ku iterambere bakiri bato rimwe na rimwe ntibinabahire.

Aha  ni ho rumwe mu rubyiruko rwaganiriye na Isango Star ruhera rugaragaza zimwe mu ngaruka ruhura nazo iyo bafatiwe muri ibyo bikorwa.

Umwe agira ati "niba ukora akazi warangiza ukajya mu gutanga ruswa kakazi wakoraga ugasanga urakabuze wamara kukabura ugasanga ugiye no gufungwa".  

Undi ati "hari abo byangiririza ubuzima ugasanga nibyo yari yiteze ntabyo abonye, hari n'abo bituma n'iterambere bari bariho aho kugirango ryiyongere risubira inyuma". 

Itegeko n° 76/2013 ryo kuwa 11/9/2013 rigena inshingano, ububasha, imiterere n’imikorere by’urwego rw’Umuvunyi cyane cyane mu ngingo yaryo ya 35 riteganya ko buri mwaka, urwego rw’Umuvunyi rutegura gahunda y’ibikorwa igashyikirizwa Perezida wa Repubulika n’inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, hamwe na raporo ikubiyemo ibikorwa by’Urwego by’umwaka uheruka.

Urwego rw’Umuvunyi kandi rufite inshingano zo gukangurira abaturage kwirinda ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo muri rusange cyane cyane bahereye mu rubyiruko kuko arizo mbaraga z’igihugu z'ejo hazaza nkuko Xavier Mbarubukeye, Umunyamabanga uhoraho w’urwego rw’Umuvunyi abivuga.

Yagize ati "urubyiruko nibo bayobozi, nibo mbaraga z'igihugu mu gihe kiri imbere, ibyo twaba dukora uyu munsi bitagizwemo uruhare n'urwo rubyiruko mu gihe kiri imbere ntabwo byazaramba......" 

Muri raporo y’Umuryango utegamiye kuri leta urwanya ruswa n’akarengane (Transaparency International Rwanda) yo muri 2018, igaragaza ko ruswa mu mitangire y’akazi ariho igaragara cyane cyane ishingiye ku gitsina iriho mu Rwanda kandi izwi n’abantu ku rugero rwa 94.3%, n'ubwo bikigoye kumenya niba koko iyi ruswa iba yabayeho kuko nta bimenyetso bifatika igira.

Inkuru ya Eric Kwizera/ Isango Star Kigali

 Jul 14, 2023 - 07:58