Nyamagabe: Abaturage n’impunzi z’abanyekongo ziri mu nkambi ya Kigeme barashima ubufatanye bubaranga.

Abaturage n’impunzi z’abanyekongo ziri mu nkambi ya Kigeme barishimira ubufatanye bubaranga mu bikorwa by’ishoramari. Bavuga ko ibyo bose bibagirira umumaro ndetse bakanarushaho kwiyumvanamo.

kwamamaza

Umwe mu baba mu nkambi y’impunzi ya Kigeme iherereye mu  karere ka Nyamagabe, agaragaza ko agereranyije ubu n’igihe yayigereyemo, asanga hari itandukaniro mu mibereho yagiye iba myiza.Avuga ko ibyo abikesha ubufatanye n’abanyarwanda babakiriye.

Avuga ko we na bagenzi be, hari umunyarwanda wabigishije gutunganya imisatsi n’ubwiza. Hamwe nabo bakorana b’abanyarwanda, ashimangira ko batahiriza umugozi umwe, kandi icyashara cyariyongereye.

Yagize ati: "Nkigera ha nyine urumva ko [ubuzima] bwari bukomeye, nta mibereho ariko twaje kwiyakira, ntekereza ko nakwiga umwuga. Uyu mu maman ndamushimira cyane  byimazeyo kuko kubona anyigisha umwuga, yanyigishije neza cyane."

Indi mpunzi yo mu nkambi ya Kigeme, yunze murya mugenzi we iti: " Ndi impunzi y'umukongomani, nta kibazo nigeze ngirana nabo, dukorana nabo nta kibazo. Icyo umuntu ananiwe arababwira bakamufasha, nabo bagira icyo bakenera akabafasha.Abanyarwanda tubanye nabo neza, batwakiriye neza nta kibazo na kimwe tubashinja."

Umwe mu banyarwandakazi bakorana nbya hafi n'izi mpunzi, yatangarije Isango Star ko "nagiye kwiga gusuka, gutunganya inzara, make up ...n'ibindi byinshi. Urebye nta kibazo kuko badufasha kwiteza imbere, turakorana. Amenshi mu mafaranga twinjiza ava mu nkambi kuko nanjye naje kubera inkambi, ntabwo narinsanzwe mba ino. Ahubwo mbona ari abantu beza."

Ubu bufatanye mu ishoramari kw'izi mpande zombi bwagizwemo uruhare n’umushinga Jyambere wa Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi, uterwa inkunga na banki y’isi. Uyu munshinga wagiye ubaha amafaranga bakoresha mu gushora imari.

NGARAMBE Alfred; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamagabe, avuga ko byagize impinduka nziza mu mibihero y’impunzi ndetse n’abaturage mu buryo bugaragara.

Yagize ati: " Ni amafaranga baterwamo inkunga, akenshi agamije kuba yafasha ahantu hari impunzi. Ni ukuvuga ngo batera inkunga ibikorwa bishobora kugira inyungu runaka ku mpunzi ariko bikanagirira n'inyungu abaturage bahaturiye."

"Impinduka nyinshi ziba zihari kuko babasha kubona imibereho yabo izamuka ku kigero kimwe cyangwa ikindi. Wenda babasha kuba bakwishyurira abana minerval, bakiyishyurira Ejo Heza, bakigurira Mituelle de sante mu buryo bworoshye...mu by'ukuri inyungu zirizana zijyanye na politike y'igihugu cyacu."

Uburyo bw’imikoranire mu bucuruzi n’ishoramari hagati y’abanyarwanda n’impunzi ku mpande  zombi ngo bwanazamuye kwiyumvanamo.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyamagabe.

 Jul 7, 2023 - 07:21