Abanyamabanga nshingwabikorwa b'utugari bagiye kongererwa umushahara

Mu nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda umutwe wa Sena, Komisiyo ya Politiki n’imiyoborere, iravuga ko kutagira ubumenyi buhagije ku nshingano, guhembwa make ndetse n’ubuke bw’abakozi mu nzego z’ibanze zegerejwe abaturage ari bimwe mu bikizitiye ikemurwa ry’ibibazo bya rubanda.

kwamamaza

Mu ngendo baheruka kugirira hirya no hino mu Rwanda hose, bagamije kumenya uko inzego z'imitegekere y'igihugu zegerejwe abaturage zikemura ibibazo by'abaturage. Abasenateri bagize Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere, baravuga ko basanze abaturage bafite ibibazo byinshi bidakemuka uko bikwiye, ndetse ngo hari ubwo usanga bigirwamo uruhare n’ubumenyi buke ku nshingano, amikoro make, ndetse n’ubuke bw’abakozi cyane cyane ku rwego rw’utugari.

Hon. Dushimimana Lambert Perezida w’iyi komisiyo ati "uretse kubaka ubushobozi mu buryo bwo kubahugura mubyo bakora, biragaragara nko kutugari bakeneye abakozi cyangwe se kuzamura ubushobozi bw'abo". 

Asubiza Abasenateri igisubizo bafite kuri iki kibazo, Mme. Ingabire Assumpta, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu (MINALOC), aravuga ko hari abatangiye kujya gushakira akazi mu bwarimu, ariko ngo hari ibiri gukorwa.

Yagize ati "twari twavuze ngo twagira abakozi 3 ariko tukabikora mu byiciro, turavuga ngo ntabwo twahera ku kongera abakozi ahubwo twabanza tukareba na 2 bahari bahembwe neza, uyu munsi Gitifu w'akagari uhembwa ibihumbi 60 cyangwa 70 abenshi bagiye mu bwarimu, nabyo ni ikibazo, uwabashije no kwiga ahora mu bizami, ashobora kuvuga ngo yagiye mu nama ku murenge ariko yagiye gupiganwa".      

Ku rundi ruhande mu kwezi kwa Gatatu uyu mwaka, mu itorero rya ba Rushingwangerero, aribo banyamabanga nshingwabikorwa b'utugari, Paul Kagame Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yabibukije ko ubusabe bwabo bwo kongererwa abakozi no kongezwa umushahara, bikwiye kujyanishwa no gukora neza akazi bashinzwe.

Ati "murifuza ko umubare wakwiyongera ku kagari nibyo, umubare wiyongere gukora iki? hari ukongera umushahara nibyo, mu bushobozi bwacu iyo twabishoboye bakwiriye guhembwa neza ariko uko guhembwa neza kugomba kujyana n'imikorere myiza n'umusaruro, nabyo bigomba gupimwa bikagaragara".      

Kugeza ubu mu Rwanda hari utugari 2148, buri kagari gafite abayobozi babiri nyamara akenshi abaturage bakababura bavuga ko bagiye mu zindi nshingano, ibikomeza gutiza umurindi isiragira rya hato na hato ry'abaturage mu gushaka gukemurirwa ibibazo byabo.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Jul 21, 2023 - 09:23