Minisitiri Bayisenge yifuza ko abasambanya abana babo bajya bahanwa birenze

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Prof. Bayisenge Jeannette,yifuza ko abagabo bazajya bafatirwa mu cyaha cy’amarorerwa cyo gusambanya abana bibabyariye, bakwiye kuba bahabwa ibihano biruta iby’abandi bakoze ibyaha byo gusambanya abana.

kwamamaza

Kuba ababyeyi b’abagabo bahohotera abana bibyariye bakabasambanya, ni ikintu bamwe bumva mu matwi yabo nk’ikintu kidashoboka kuko byari bizwi ko umwana ashobora kuba yasambanywa n’uwo batagira icyo bapfana nubwo nabyo bihanirwa.

Gusa kuri ubu nti bikiri inkuru mbarirano kuko mu karere ka Kayonza ibi byarabaye.Batamurize Rose, mu kiganiro na Isango Star avuga ko hari umugabo muri aka karere wasambanyaga abana be babiri yibyariye ku buryo yari yarabagize abagore.Ngo sibo gusa,kuko hari n’undi mwana w’imyaka icyenda w’umugore we, nawe yamusambanyaga buri gihe.

Mukamucyo Jeannette umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu ntara y’Iburasirazuba,avuga ko nka CNF atari ubwa mbere bumvise ibibazo by’abagabo basambanya abana babo bityo ko hari abashyikirijwe inzego z’ubutabera ndetse bakaba bakomeje ubukangurambaga bwo gushishikariza abana gutinyuka bakajya bagaragaza ababyeyi babahohotera bagahanwa.

Yagize ati "ntabwo ari ubwa mbere tubyumvise ariko iyo tubyumvise n'ubundi dukora bwa bukangurambaga, tuganiriza ababyeyi, tugasaba n'abana gutanga ibirego". 

Kuri Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Prof. Bayisenge Jeannette,we ntiyumva uburyo umugabo yasambanya umwana we yibyariye, mu gihe ari we wagakwiye kumurera akanamurinda abagerageza kumukorera ayo marorerwa,bityo avuga ko abagabo nk’abo bakwiye guhabwa ibihano birenze iby’abandi bahabwa kuko baba bakoze ikizira.

Yagize ati "kumva ko umubyeyi yahohoteye umwana yabyaye ahubwo niwe yagakwiye gusanga ngo amurengere noneho niwe umuhohoteye aho ni bibi cyane,ntabwo ariby'i Rwanda, bakagombye no guhanwa ku buryo budasanzwe".     

Imibare igaragaza ko mu ntara y’Iburasirazuba, kuva muri Nyakanga 2022 kugeza Ukuboza, abangavu babyaye bari munsi y’imyaka 14 ari 13 bangana na 43%, mu gihe ku rwego rw’igihugu ari 30.

Ababyaye bafite hagati y’imyaka 14 na 17, ni  1,175 bangana na 41%, naho abangavu bafite hagati y’imyaka 18 na 19 babyaye bagera ku 3,609 bakaba bangana na 39% ugereranyije no ku rwego rw’igihugu. Bose hamwe mu ntara y’Iburasirazuba ni 4,797.

Inkuru ya Djamali Habarurema Iburasirazuba

 Feb 7, 2023 - 09:18