Akajagari muri ba noteri gatuma abaturage bahendwa na serivise z'ubutaka

Mu gihe abaturage bakomeje kugaragaza guhendwa na serivise z’ubutaka na ruswa izivugwamo, ba noteri bigenga bahawe ububasha bwo gutanga izi serivise bavuga ko akajagari kari mu mikorere yabo ariryo zingiro ry’ibi bibazo ndetse ngo bakeneye urugaga.

kwamamaza

Ni kenshi hagiye humvikana abaturage binubira ibiciro bya serivise z’ubutaka, bavuga ko uko utanga serivise akubonye uza ariko aguca amafaranga, ndetse rimwe na rimwe bikabaviramo kwisanga mu cyaha cya ruswa cyangwa bakabura serivise batyo. Urugero ni ababibwiye Isango Star mu mwaka ushize.

Umwe yagize ati "maze imyaka 3 cyangwa 4 abo twaguze ubutaka tutarakora ihinduranya ry'ibyangombwa kandi nagiyeyo baransiragiza ngezaho mbivamo".

Bamwe muri ba noteri bigenga bahawe ububasha bwo gutanga serivise z’ubutaka, baravuga ko intandaro y’iki kibazo ari akajagari kari mu murimo bakora, bagasaba ko bashyirirwaho urugaga mu rwego rwo gukemura ibibazo byose bahura nabyo.

Umwe yagize ati "ahari abantu haba urunturuntu, tumaze imyaka igera muri 3 nta rugaga rwari rwajyaho, niyo habaho no gutana habura urwego rwabagarura, byaba byiza yuko urwo rugaga rwajyaho hanyuma abantu bakigenzura, kandi abantu bamaze kwigenzura hari byinsh byakemuka". 

Undi yagize ati "tugize urugaga ibyo byose byakabaye bikemuka kuko umuturage uza kukubwira cyangwa se kubwira undi ku ruhande yaba azi aho agana akaba yaza akavuga ati umunoteri runaka kandi ubarizwa muri uru rugaga afite ukuntu adakora neza noneho rwa rugaga rugafasha gukurikirana".     

Mme Mukamana Espérance Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imikoreshereze n’imicungire y’ubutaka, arahumuriza abaturage ku bisubizo ku kibazo cyo guhendwa na serivise z’ubutaka.

Yagize ati "ku byerekeranye n'ikiguzi gihenze wenda nk'ikibazo cyane cyane abaturage bakunze kugaragaza ni amafaranga ibihumbi 30 bishyura bashaka gukora ihererekanya ry'ubutaka, ariya mafaranga ubundi ateganywa n'itegeko kandi twakoze ubuvugizi buhagije kugirango itegeko ribe ryakosorwa amafaranga agabanywe kandi biri mu nzira nziza kuko hari umushinga w'itegeko, ibitekerezo twagiye dutanga abaturage bagiye baduha byitaweho tugirango twizeze abaturage yuko icyo kiguzi kizagabanuka".

Yakomeje agira ati "ku bindi byerekeranye no gupima ubutaka nabyo, serivise z'ubutaka zirimo gutangwa n'abantu bigenga kugirango turebe ko zakihutishwa nk'ibintu byo gupima ubutaka, hari abapima ubutaka bigenga nabo bafite amafaranga bagenda baca abaturage, naho hari aho bagaragaza ko bacibwa amafaranga menshi ariyo mpamvu n'amategeko yerekeranye ibyo gupima ubutaka nayo arimo kuvugururwa kugirango nayo duhyireho amabwiriza abapima ubutaka bagomba kugenderaho kugirango bibe kimwe mu gihugu hose cyangwa se bigire umurogo ngenderwaho abaturage boroherwe n'ibyo biciro bagenda bacibwa".         

Ubushakashatsi bw’urwego rushinzwe imiyoborere mu Rwanda RGB, ku uko abaturage babona serivise bahabwa bwagaragaje ko hafi 33% batishimiye namba serivise z’ubutaka mu mwaka ushize wa 2021/2022, mu gihe intego ya Leta y’u Rwanda ari uko abaturage bazaba bishimira serivise ku gipimo kiri hejuru ya 90% ibisaba imbaraga ziruseho mu kugera kuri iyi ntego mu gihe hasigaye imyaka ibiri gusa ngo gahunda ya guverinoma y'imyaka 7 NST1 igere ku musozo.

Inkur ya Gabriel Imaniriho Isango Star Kigali

 Jan 4, 2023 - 07:51