Abadepite baranenga uruhare rw'inzego z'ibanze mu gukemura ibibazo by'abaturage

Mu gihe leta y’u Rwanda igaragaza ko yashyize imbere gukorera abaturage mu nyungu zabo, Abadepite bagize Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n'Ubwuzuzanye bw'Abagabo n'Abagore mu iterambere ry'Igihugu, baragaragaza urujijo ku bibazo birenga abayobozi mu nzego z’ibanze bigategereza izindi nzego nyamara byagakwiye gukemukira aho hafi bakibaza icyo abo bakozi ba leta baba bahemberwa.

kwamamaza

Ni kenshi abayobozi bo mu nzego nkuru z’igihugu basura abaturage bakabasanganiza ibibazo byabo ndetse rimwe na rimwe bagasanga byarabaye uruhuri, nyamara barabigejeje ku nzego z’ibanze zibegereye ariko ntibikemurwe.

Bamwe mu badepite bagize Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n'Ubwuzuzanye bw'Abagabo n'Abagore mu iterambere ry'Igihugu, baribaza impamvu ikibazo nk’iki bongeye kukigaragarizwa muri raporo y’ibikorwa by’urwego rw’Umuvunyi y’umwaka wa 2022/2023, igaragaza ko muri uwo mwaka urwego rw'Umuvunyi rwasanze hirya no hino mu Rwanda hakiri ukujenjeka kw’abakora mu nzego z’ibanze mu gukemura ibibazo bya rubanda nyamara badasiba guhembwa.

Minisitiri Jean Claude Musabyimana w’Ubutegetsi bw’igihugu, ari nawe ufite mu nshingano inzego z’ibanze, ntahakana ko koko hatari abitwara bitandukanye n’ibikwiye, ariko nanone ngo gukemura ibibazo bya rubanda bibaraje inshinga.

Ati "gukemura ibibazo by'abaturage twabigize inshingano ya mbere y'umuyobozi wese w'inzego z'ibanze, kuba hari ahantu hakigaragara ibibazo by'abaturage byinshi bimara igihe bidakemutse ibyo byo ni ikibazo gikomeye, ibyo nibyo turwana nabyo buri gihe. Umuti twabonye ni ugushyiraho komite ihoraho mu karere igenewe gukurikirana ibibazo byose, ubu iyo komite iri gukora kuko natwe mu mihigo dufite twiyemeje kugabanya ibibazo by'abaturage bidakemuka bikarangira".      

Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu MINALOC igaragaza ko ibibazo by’abaturage bikunze kugaragara mu nzego z’ibanze byiganjemo iby’ingurane ikwiye idatangirwa igihe, ibijyanye no kurangiza imanza, n’amakimbirane ashingiye cyane cyane ku butaka.

Ni mu gihe raporo y’Ibikorwa by’urwego rw’Umuvunyi y’umwaka wa 2022/2023, igaragaza ko mu turere 10 uru rwego rwasuye, rwasanzemo ibibazo 2846 bitakemuwe Umuvunyi agakemura ibingana na 91.6% ku ijana nyamara byarashobokaga ko byakemukira mu nzego z’ibanze.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Jan 10, 2024 - 07:54