Rulindo: Barinubira kuba bashaka bagera mungo bagahita basendwa

Abakobwa bo mu murenge wa Base bo mu basigajwe inyuma n'amateka baravuga ko bugarijwe n'ikibazo cyuko barongorwa n'abasore bamara kumenya icyiciro babakuyemo bagahita babasenda.

kwamamaza

Iradukunda Jacqueline na mugenzi we Nyiramajyambere Sipesiyose, ni abo mu cyiciro amatega agaragaza ko basigaye inyuma, aba bombi baravuga agahinda baterwa nuko nyuma yo kwiyitaho, babengukwa n’abasore bamara kumenya ko ari abasigajwe inyuma n'amateka bakabirukana. 

Iradukunda Jacqueline yagize ati "njyewe mfite abana 2 ise arahari ariko ntabwo tubana twaratandukanye, yumviye ababyeyi kubera ko yazanye ubwoko badashaka". 

Nyiramajyambere Sipesiyose nawe yagize ati "ikibazo dufite nuko bakundana natwe baziko turi abasigajwe inyuma n'amateka bakatubwira ko tuzabana nyuma bakatwirukana".   

Aba bombi bavuye mu mazu kubera kumenya ko ari abasigajwe inyuma n’amateka nabo bavuga ko baterwa imfunwe no kuba babanena nyamara ngo iyo urukundo rukiri rubisi bizwezwa urogo rwiza nk’indi nkumi yose, ibyo bigatuma bahora bitinya kubera ko bakanzwe.

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Mutsinzi Antoine, avuga ko bari mu rugendo rwo guhindura imyumvire no kwigisha kudahemuka, himakazwa gahunda ya Ndumunyarwanda.

Yagize ati "ni urugendo rwacu twese, iyi myumvire ikwiye guhinduka , twese dukwiye gushyira imbaraga muri Ndumunyarwanda ivanaho ibyo byose, niba yamukunze bakaryamana akamutera inda kuki abitekereza nyuma akumva ko atagomba kumushaka, ni ugukomeza kwigisha gahunda nziza ya Ndumunyarwanda twese tukumva ko turi kimwe".      

Abasigajwe inyuma n’amateka baha mu murenge wa Base, uretse no gusendwa bageze mu ngo bagasubira iwabo bazizwa icyiciro amateka agaragaza ko basigayemo, ngo baba bahanganye n'ibibazo byo kwita ku bana babyaranye nuwo batandukanye, ibibazo birimo ko hari abaza kubasambanya bavuga ko babashakamo umuti, n’ibindi.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana /  Isango Star mu karere ka Rulondo

 Feb 21, 2023 - 07:22