Nyagatare: Urubyiruko rwo mu kagari ka Nyabwishongezi barasaba ikibuga cy'umupira

Urubyiruko rwo mu kagari ka Nyabwishongwezi mu karere ka Nyagatare rurasaba guhabwa ikibuga cy’umupira w’amaguru kugira ngo babone aho bakinira ndetse binarinde bagenzi babo kwishora mu biyobyabwenge bitewe n’uko baba babuze aho bidagadurira.

kwamamaza

Bamwe mu rubyiruko rwo mu kagari ka Nyabwishongwezi mu murenge wa Matimba mu karere ka Nyagatare, bagaragaza ko kuba nta kibuga cy'umupira w’amaguru kiri muri aka kagari, bishobora kuba intandaro y'urubyiruko rushobora kwishora mu biyobyabwenge n'ubusambanyi kuko nta hantu rubona ruhurira ngo rwidagadure.

Aha niho bahera basaba ko bashakirwa aho bidagadurira, harimo icyo kibuga cy'umupira w'amaguru, kuko biri mu byarinda bagenzi babo kurangarira muri izo ngeso mbi.

Umwe yagize ati "nkatwe nk'urubyiruko biba ngombwa ko iyo dukeneye siporo twifashisha kujya mu tundi tugari kandi hari urugendo runini rimwe na rimwe bikadusaba amafaranga y'urugendo, bamwe nta bushobozi, gukenera gukora siporo ugatega ntabwo ari ibintu byoroshye ku rubyiruko, tubonye ikibuga byadufasha kwirinda ibiyobyabwenge n'ibindi bintu byinshi byaturangaza".      

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Matimba Ngonga John, avuga ko muri uyu murenge hari ikibazo cy'ibibuga by'imikino n'imyidagaduro, akizeza urubyuruko rwo mu kagari ka Nyabwishongwezi ko mu bazahabwa ikibuga cy’umupira w’amaguru nabo babatekerezaho, bityo akabasaba kwihangana bakaba bifashisha ikibuga kibegereye cya Matimba.

Yagize ati "naho ni ukuhashyira mu bikorwa bigendanye n'ukuntu ingengo igenda iboneka yo gushyira mu bikorwa ibiba byihutirwa ariko nabyo birazwi yuko ahongaho naho hari kubura ibyo bibuga by'umupira, tubishyira mu byifuzo buri mwaka abaturage batanga, icyizere nuko uko ingengo y'imari izaboneka bizagenda bishyirwa mu bikorwa".   

Kugeza ubu umurenge wa Matimba mu karere ka Nyagatare ufite ikibuga kimwe cy'imikino, gihuriraho abaturuka mu tugari turindwi. Ni mu gihe intara y'Iburasirazuba ifite intumbere y'uko buri kagari kazagira ikibuga cy'imikino, mu rwego rwo guteza imbere impano ya siporo mu rubyiruko.

Urubyiruko rwo mu kagari ka Nyabwishongwezi, rugasaba ikibuga cy'umupira w'amaguru kugira ngo bazamure impano yabo bareke kujya bakinira mu mihanda abandi bishore mu biyobyabwenge.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Nyagatare

 May 4, 2023 - 09:22