Abayobozi b’urubyiruko mu turere tw’intara y’Iburasirazuba bagiye guhabwa moto

Abayobozi b’urubyiruko mu turere tw’intara y’Iburasirazuba bagiye guhabwa moto kugira ngo zijye zibafasha mu kurwanya ibyaha birimo n’iby’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryibasira abangavu basambanywa bagaterwa inda z’imburagihe.

kwamamaza

Urubyiruko mu ntara y’Iburasirazuba ruri kwifashishwa mu kurwanya ibyaha ku bufatanye n’inzego z’umutekano binyuze mu gutanga amakuru, kugirango abanyabyaha bafatwe bashyikirizwe ubutabera.

Gusa bamwe bavuga ko bahura n’imbogamizi yo kugera aho icyaha cyakorewe kugira ngo ayo makuru aboneke atangwe afite umwimerere binorohereze inzego z’umutekano gufata uwakoze icyaha.

Mu gucyemura icyo kibazo urubyiruko rugira,ubuyobozi bw’intara y’Iburasirazuba bwemereye umuyobozi w’urubyiruko ndetse n’uw’abakorerabushake ku rwego rw’akarere, kuzabaha moto zizajye zibafasha nkuko bivugwa na CG Emmanuel Gasana Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba.

Yagize ati "twemeye gukora ubuvugizi umukuru w'abakorerabushake akabona moto, umukuru w'urubyiruko akabona moto, bizabafasha mu gushyashyanira umuturage bajya hirya no hino mu bukangurambaga, gutara amakuru ari bufashe umunsi ku munsi kugirango hamwe n'ubuyobozi bw'ibanze bafatanye mu rwego rwo kurwanya ibyaha".  

Uwimana Aurelie umuhuzabikorwa w’inama y’urubyiruko mu karere ka Kirehe ndetse na mugenzi we Munyaneza Phenias wo mu nama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Kayonza, aba bavuga ko kuba bagiye guhabwa moto zizabafasha mu kurwanya ibyaha,bahangana n’ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abangavu basambanywa bagaterwa inda ndetse no kubasha kugera ku makuru bakayatanga yuzuye dore ko byasabaga ko bayabaza rimwe bagahabwa atuzuye.

Uwimana Aurelie yagize ati "ibibazo byakemukaga ariko mu buryo bugenda buhoro butihuta, nkaba numva moto zizadufasha kugenda ahantu hatandukanye mu buryo bworoshye tutabaje kureba niba nta wundi muntu twiciye gahunda, bizaba byoroshye kandi bizatanga umusaruro kuko ayo ni ayandi maboko twungutse". 

Munyaneza Phenias nawe yagize ati "izi moto icyo zigiye kudufasha ni ukugirango igihe cyose kandi ahantu hose haba nijoro cyangwa ku manywa igihe havutse ikibazo tugereyo, tureke kwicara ahantu hamwe gusa dutange raporo yibyo twabwiwe ahubwo tugeyo dutange raporo y'ibyo twabonye".       

Moto 14 nizo ziteganyijwe guhabwa inzego z’urubyiruko mu turere turindwi tw’intara y’Iburasirazuba. Ni ukuvuga ko moto izahabwa umuyobozi w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ndetse n’umuyobozi w’urubyiruko rw’abakorerabushake.

Bose hamwe abazahabwa moto bakaba ari 14. Abazazihabwa kandi bakazajya bafashwa kubona amavuta yo kuzishyiramo.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Iburasirazuba

 Mar 23, 2023 - 07:55