Sena y’u Rwanda niy’u Burunzi zigiye gushyiraho amasezerano y’imikoranire

Sena y'u Rwanda yemeranyije n'itsinda ry'Abasenateri mu nteko Ishinga Amategeko y'u Burundi, bayobowe na Visi Perezida wabo wa mbere gushyiraho amasezerano y’imikoranire igamije kwimakaza umubano mu nyungu z’abatuye ibihugu byombi.

kwamamaza

Iri tsinda ry’Abasenateri b’u Burundi, bayobowe na Visi Perezida wabo wa mbere baravuga ko baje bitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku ruhare rw’Abagore mu iterambere (Women Deliver) iri kubera i Kigali baherekeje Madamu wa Perezida wa Repubulika y'u Burundi Evariste Ndayishimiye, Angeline Ndayishimiye.

Hon. Denise Ndadaye, Visi Perezida wa mbere wa Sena muri iki gihugu, aravuga ko bafatiranye uyu mwanya nk’amahirwe yo kuganira na bagenzi babo ku ruhande rw’u Rwanda.

Yagize ati "nk'abavandimwe twaje tuje kubasuhuza kugirango dushobore guhana ibitekerezo, twongere dukomeze imibanire iri hagati y'igihugu cy'u Burundi n'igihugu cy'u Rwanda,ni igihe cyiza cyo gukomeza umubano".  

Dr. Kalinda François Xavier, Perezida wa Sena y’u Rwanda aravuga ko umwe mu musaruro bavanye mu kiganiro biro ayoboye yagiranye n’intumwa z’Abarundi, ari ukwemeranya ku ishyirwaho ry’amasezerano y’imikoranire mu nyungu z'abatuye ibihugu byombi.

Yagize ati ".......twaganiriye ku buryo inteko zombi zishobora kugenderanira zikagira ibyo zunguraniraho kubera ko dufite byinshi duhuriyeho, twavuze ko tugiye kureba uburyo twabitangira tukarushaho guha ingufu umubano wacu dusanganwe".

Yakomeje agira ati "icyo twavuze nuko tugiye kubishyira mu buryo bw'amasezerano mu nzego zitandukanye, hari izo dusanzwe dukorana ariko turashaka gukorana mu buryo buziguye, ntabwo umwanya wari uhagije kugirango tuvuge ku bibazo byose ariko icyo twakishimira nuko babyishimiye".   

Kugeza ubu, umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi bigaragara ko umeze neza, ndetse mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka wa 2023 Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yagiye i Burundi mu nama y’Abakuru b’ibihugu byo mu Karere u Rwanda ruherereyemo yakirwa na mugenzi we Ndayishimiye, ndetse imipaka y’ibihugu byombi irafunguye mu gufasha abaturage b’ibihugu byombi kugenderanirana.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Jul 20, 2023 - 09:52