Gahunda ya Guverinoma y'imyaka 7 yo kongera imbaraga mu kwigisha ubuzima bw'imyororokere igeze he?

Bamwe mu rubyiruko baravuga ko uko bitabira ubujyanama ku birebana n’ubuzima bw’imyororokere binyuze mu byumba by’urubyiruko bashyiriweho nko mu bigonderabuzima bagenda barushaho kubimenyaho amakuru naho abashinzwe kubigisha bo bavuga ko babigisha badaciye ku ruhande mu rwego rwo kwirinda inda zitateguwe no kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nubwo banga bagateshuka nkimwe mu mbogamizi bakibonamo.

kwamamaza

Kuya 26 Nzeri 2017 nibwo Minisitiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente yagejeje imbere y’inteko ishinga amategeko gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 aho mu ngingo yayo ya 61 harimo ko hazongerwa imbaraga mu kwigisha ubuzima bw’imyororokere hagamijwe guca inda zitateganyijwe n’indwara zandurira mu myanya ndangagitsina hibandwa ku rubyiruko ndetse abanyarwanda bazakangurirwa gahunda yo kuboneza urubyaro aho umubare w’ababukoresha uzazamuka ugere nibura kuri 60% uvuye kuri 48%.

Zimwe mu ngamba zashyizweho na RBC mu rwego rwo gufasha urubyiruko kurinda ubuzima bwabo kugwa mukaga harimo nuko bashyiriweho icyumba cy’urubyiruko muri buri kigo nderabuzima ndetse no mu bigo by’urubyiruko biri hirya no hino mu mirenge aho bigirayo amakuru arebana n’ubuzima bw’imyororokere.

Bamwe mu bashinzwe kwigisha urubyiruko bavuga ko bakora igishoboka cyose ngo urubyiruko ruhabwe amakuru k’ubuzima bw’imyororokere ndetse n’urubyiruko ruvuga ko rukurayo amakuru arufasha kwirinda izo ngaruka.

Umwe yagize ati "urubyiruko bashobora kuza barenze 1 cyangwa 2 icyo gihe tubigisha nk'itsinda, tubigisha ku byerekeranye n'ubuzima bw'imyororokere, tubigisha uburyo bagomba kwifata n'uburyo bagomba kwirinda, tuba dufite ibitabo tukabibaha bagasoma".      

Mu gihe imibare y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC igaragaza ko ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA ndetse n’inda zitateguwe bikomeje kugaragara mu gihugu, RBC ivuga ko ubukangurambaga bugikomeje hirya no hino mu rubyiruko ndetse hari icyizere cyuko imibare izagenda igabanuka nkuko Niyingabira Mahoro Julien ushinzwe itumanaho muri RBC abivuga.

Yagize ati "ubukangurambaga burakomeje bwaba ubwegera abaturage binyuze mu kubonana nabo mu buryo bw'imbonankubone bwaba ubukoresha itangazamakuru nabwo burakomeje kandi nahandi hose twabona twacisha ubutumwa naho tuzakomeza kuhifashisha tuhakoreshe kugirango ubukangurambaga bugere mu mpande zose kandi ubutumwa bugere ku baturage ndetse n'urubyiruko by'umwihariko".   

Inkuru ya Eric Kwizera Isango Star / Isango Star Kigali

 Sep 13, 2023 - 15:05