Umuryango ADTS urishimira ko wafashije imiryango itandukanye kwiteza imbere

Umuryango ADTS umaze imyaka 25 ushinzwe, urishimira ko wageze kuri byinshi birimo guhugura abantu mu nzego zitandukanye babahugura ku kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo, kugira uruhare mu bibakorerwa no kwiteza imbere.

kwamamaza

Ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 25 umuryango ADTS (Association pour le Development et la transformation Sociale) umaze uvutse, bishimiye ibikorwa bagezeho, birimo no kuba barafashije abakobwa babyaye bakiri bato kwiga imyuga hagamijwe kwiteza imbere.

Niyonsenga Chrisslie Umuhuzabikorwa w’umuryango ADTS ati "icyo twishimira ni abo twagiye dufasha mu rugendo rw'iterambere buri muntu ku giti cye muri bwa buryo bwo guhindura imyumvire , iyo imyumvire imaze guhinduka utangira no gutekereza icyo wakora". 

Bamwe mu bakobwa bafashijwe kwiga imyuga itandukanye bavuga ko bari babayeho mu buzima bugoye ariko bamaze kwigishwa imyuga ubu nabo bari kwiteza imbere.

Umwe ati "bwari ubuzima bugoye, kuba ufite umwana udafite ikintu wavuga ngo ukuraho ibyo kurera uwo mwana byari bigoye, uyu muryango aho waziye waradufashije utugira inama ndetse no mu bijyanye no mu bukungu baradufasha baduha umwuga ubu bidufasha kubona amafaranga yo kwita ku bana".   

Niyonsenga Chrisslie umuhuzabikorwa w’umuryango ADTS akomeza avuga ko mu myaka iri imbere bafite gahunda yo gukomeza gukora ibikorwa biteza imbere umuryango nyarwanda.

Ati "tuzakora cyane ku bijyanye no kubaka umuryango nyarwanda, tuzabishyiramo imbaraga cyane mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa mungo no kurema umuryango utekanye kandi uteye imbere, tuzashyira imbaraga mu bijyanye n'ubushakashatsi".      

Umuryango ADTS washinzwe mu 1998 mu gihe hari hagamijwe gusana umuryango nyarwanda, naho mu gufasha abantu kwiteza imbere abakobwa babyariye iwabo bamaze gufashwa kwihugura no kwiga imyuga itanduka bagera kuri 300, hari n'andi matsinda arenga 1750 arimo abantu barenga ibihumbi 51 bafashijwe kwiteza imbere.

Inkuru  ya Vestine UMURERWA / Isango Star Kigali

 Nov 24, 2023 - 14:17