Nyagatare: Nubwo urubyiruko rwugarijwe n’ubwandu bushya bwa SIDA kubona uko birinda biracyari ikibazo.

Inzego z’ubuzima ziravuga ko abakobwa aribo bibasiwe cyane n’ubwandu bushya bwa Virusi itera sida kurusha abahungu. Abakobwa bari ku kigero cya 3,7%, bavuga ko nabo bamenye ko aribo bakunze kwibasirwa na virusi itera SIDA ndetse ko kwifata ari ingenzi, byaba byanze bagakoresha agakingirizo.

kwamamaza

Imibare igaragaza ko mu rubyiruko, ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA bwugarije abana b’abakobwa. Ibi byatumye inzego z’ubuzima zikomeza kugira impungenge, zigahitamo gukora ubukangurambaga bwiganje mu bigo by’amashuri kuko hari umubare munini w’urubyiruko.

Bamwe mu bana b’abakobwa biga mu ishuri ryisumbuye rya Karangazi mu karere ka Nyagatare bavuga ko bazi ko aribo bugarijwe n’iki cyorezo.

Umwe yagize ati: “usanga akenshi ari nabo bagwa mu bishuko cyane. haba igihe ugiye nko ku ishuli, n’ababyeyi bawe babugushakira bakabuguhereza [ udukingirizo] kuko bugufashab kwirinda. Isoni ntazo kuko ntabwo umenya uko byaje.”

Undi ati: “ni ukwicara tukaganira, tukabyigaho, tukiga kubyakubaho nuko twakwirinda ndetse n’uburyo twafasha abandi bantu banduye. [Agakingirizo] ntako bagupfunyikira ntanubwo bakakurangira ngo uzajye kukagura. Wenda uragenda ugakora ibyo ugomba gukora, iyo ubonye bidashobotse nawe, uragakoresha kuko nta kundi.”

Iki kibazo gihangayikishije Leta y’u Rwanda kuko uretse kuba abakobwa aribo bugarijwe n’ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA, ntibinasigana n’inda zitateganijwe.

Inzego z’ubuzima zivuga ko zitewe impungenge n’uko mu bandura harimo n’abana b’abakobwa bakiri munsi y’imyaka 16 y’amavuko. Ni impamvu igaragazwa n’inzego z’ubuzima nk’intandaro y’ubukangurambaga buri gukorwa mu bigo by’amashuli kugira ngo ubwandu bushya mu rubyiruko bugabanuke.

Nyirikindi Erneste; ushinzwe ubukangurambaga n’inyigisho zigamije guhindura imyitwarire mu ishami ryo kurwanya sida mu kigo cyita ku buzima, RBC,yagize ati: “Dusanga mu rubyiruko higanje ubwandu bushya, niho dusanga abantu bashya bandura virus itera sida kurusha ahandi kubera ko abantu bashya bandura virusi itera sida mu rubyiruko bari hejuru ya 65% ugereranyije n’ibindi byiciro by’imyaka. Ariko nanone ubwiganze cyane bukaza mu bakobwa bakiri bato kuko dusangamo abakobwa bakiri bato b’imyaka 16 bandura sida.”

“ iyo rero turebye muri ibyo byiciro by’abakiri batoya dusanga abakobwa bari hagati y’imyaka 25-29 ari benshi bandura virusi itera sida kurusha abahungu bangana nabo, kuko abo bakobwa muri mur’icyo kigero cy’imyaka bikubye abahungu bangana nabo inshuro eshatu”

Ibipimo by’ubwandu bushya bigaragaza ko abakobwa bari kuri 3,7%, mu gihe abahungu ari 2, 2%. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, ivuga ko mu Rwanda abantu banduye SIDA bari kuri 3% by’abaturage bose mu gihe RBC ivuga ko mu bushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko ubwandu bushya bwagabanutse ku kigero cya 50% mu myaka 5 ishize, bivuze ko abandura ari 5 000 ku mwaka.

@ KAYITESI Emillienne/Isango Star- Nyagatare.

 May 1, 2023 - 13:53