Minisitiri w’Intebe Dr. Édouard Ngirente yasabye abarimu kunoza akazi ndetse no guhanga udushya

Minisitiri w’Intebe Dr. Édouard Ngirente avuga ko kugirango gahunda y’ubukungu bushingiye ku bumenyi u Rwanada rushyize imbere igerweho , abarimu bakwiye kuyigiramo uruhare batoza abo bigisha uburere bwiza , bityo akabakangurira kunoza akazi ndetse no guhanga udushya mu myigishirize hagamijwe kunoza ireme ry’uburezi mu mashuri.

kwamamaza

Umunsi mpuzamahanga w’Umwarimu wizihijwe kuri uyu 2 Ugushyingo 2022 , ku rwego rw’igihugu witabiriwe n’abarimu barenga ibihimbi 7 , abarimu bavuga ko bawishimiye kandi ko bafite intego yo gukomeza guteza imbere ireme ry’uburezi nk’inyiturano ya leta ibaha agaciro.

Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valantine yasabye abarezi b’u Rwanda gukomeza kunoza imyigishirize basigasira ireme ry’Uburezi.

Yagize ati "turasabwa gukora tutiganda, kubahiriza igihe no guha umwanya uhagije abanyeshuri, kwisuzuma no gusuzuma igipimo abanyeshuri bagezeho mu kwiyungura mu bumenyi bw'ibyo tubigisha nkaba nsaba ko biba intego ya buri wese".  

Minisitiri w’intebe Dr. Édouard Ngirente watangaje ko nawe yabaye mwarimu ashimira abarezi b’u Rwanda uruhare bagira mu iterambere ry’igihugu ariko kandi akanabasaba gukoresha imbara mu kazi kabo kugirango abana b’u Rwanda bagire ubumenyi mu rwego rwo gusigasira gahunda ya leta y'ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Yagize ati "guverinoma y'u Rwanda ikaba ifite intego yo kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi ibyo rero nabyo bijyana nuko abana bacu tubikesha mwarimu baba bigishijwe neza, iyi ntego kandi kugirango tubashe kuyigeraho kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi nuko abarimu bagomba gukomeza kubigiramo uruhare rugaragara bikaba byumvikana ko mwarimu atari uwo gutanga ubumenyi gusa ahubwo atanga n'uburere bujyana ku myitwarire myiza iranga umunyarwanda aho agiye gukora hose akaba kandi ari muri urwo rwego nongeye gusaba abarimu n'abarezi mwese kurangwa n'imyitwarire myiza".  

Kuri uyu munsi mpuzamahanga wa Mwarimu ababaye indashyikirwa mu myigishirizerize ndetse no gukoresha neza inguzanyo bahabwa bahembwe.

Kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Umwarimu byabaye muri buri karere mu turere tw’u Rwanda.

Umunsi mpuzamahanga w’Umwarimu ku rwego rw’Isi watangijwe 1966,utangira kwizihizwa mu 1994 mu gihe mu Rwanda rwo rwatangiye mu mwaka 2002.

Inkuru ya Theoneste Zigama Isango Star Kigali

 Nov 3, 2022 - 06:46