Gukoresha ikoranabuhanga mu guteza imbere ibihugu bihuriye mu muryango wa COMESA

Ubucuruzi bwambukiranya imipaka n’ishoramari mu bucuruzi bw’Afurika bizihutishwa cyane n’iterambere ry’ikoranabuhanga, ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu nama y’umuryango w’isoko rusange ry’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA) ku buryo bafasha banafatanya n’ibigo by’ikoranabuhanga mu bihugu 21 bakoreramo kugirango Afurika yigire, ibihugu bidategereje gutumiza ibyo bakenera byose mu mahanga.

kwamamaza

Kuri uyu wa gatatu umuryango w’isoko rusange ry’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA) bagiranye inama n’abayobozi mu bigo bigenzura ibikorwa by’ikoranabuhanga mu bihugu 21 uyu muryango ukoreramo.

Icyigamijwe ni uguhuza imikoranire y’ibi bigo by’ikoranabuhanga kugirango hihutishwe iterambere ry’ubucuruzi nkuko Munezero Angelos, Umukozi ushinzwe kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ikoranabuhanga muri serivisi za leta muri Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo abigarukaho.

Yagize ati "mu bintu byambere ikoranabuhanga rigomba gufasha harimo ubucuruzi butagira imipaka, kuri ubungubu umucuruzi wo mu kindi gihugu ashobora gushyira ibintu ku mbuga ariko bwa buryo bwo kugirango duhuze imiyoboro abe yakohereza ibintu habe harimo cya cyizere, habe harimo uburyo ibigo byo muri ibyo bihugu bitandukanye bikorana kugirango tumenye ko umuntu yaguze ikintu cyiza kikamugeraho haramutse harimo ikibazo tumenye uko dukurikirana uwagitanze".   

Akomeza avuga ku nyungu ibihugu bihuriye muri COMESA byagira habayeho ubu bufatanye.

Yakomeje agira ati "ni ibintu bizatuma duteza imbere ibikorerwa mu bihugu byacu ariko noneho tunafatanye nk'ibihugu bya Afurika kugirango turusheho natwe kwiteza imbere buri gihe tudategereje ku bintu bituruka hanze ya Afurika ahubwo natwe tubashe kwihaza kuko usanga ibiri mu gihugu kimwe bitandukanye n'ibiri mu kindi gihugu kandi ari ibintu dushobora guhuza bikadufasha twese mu iterambere".

Ronald Chitundu Umuyobozi ushinzwe itumanaho mu bunyamabanga bw’Umuryango w’isoko rusange ry’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo, COMESA avuga ko bagamije gufasha ibi bigo kugirango babifashe mu kuramba n’iterambere.

Yagize ati "ibi bigo biva mu burasirazuba n’uburengerazuba bwa Afurika, twahuje abayobozi bakora mu nzego z’ikoranabuhanga, itumanaho n’ubucuruzi, ndetse n’abarikoresha. Muri macye COMESA yaje gushyigikira ibi bigo kugirango tubashe kubafasha kuramba mubyo bakora".

Ubufatanye mu mikoranire y’ibigo by’Afurika bitanga serivisi mu ikoranabuhanga, itumanaho, ishoramari n’ubucuruzi bigaragazwa nk’intambwe ikomeye yazamura ubucuruzi muri Afurika kuko bizagabanya amafaranga acibwa mu ihererekanywa rikorwa mu bucuruzi.

Inkuru ya Bahizi heritier Isango Star Kigali

 Nov 17, 2022 - 08:17