Nyagatare: Abaturage barashima Polisi ku gukumira abafutuzi

Polisi y’u Rwanda irasaba abaturage bo mu karere ka Nyagatare ko mu bufatanye basanzwe bafitanye,bakomeza gucunga umutekano bibanda mu kurwanya ibikorwa bya magendu n’ibiyobyabwenge kuko biri mu bihungabanya umutekano n’iterambere ry’igihugu.

kwamamaza

Abaturage bo mu murenge wa Musheri nk’umwe mu mirenge yo mu karere ka Nyagatare ihana imbibi n’igihugu cya Uganda aho bamwe mu baturage bakunze kwambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko bajya mu bikorwa bya magendu ibizwi nk’ubufutuzi,bavuga ko ku bufatanye bwabo na Polisi y’u Rwanda ari ntagereranwa.

Usibye kuba hari ibikorwa by’iterambere ibagezaho,bayishimira umutekano yagaruye muri uwo murenge binyuze mu guhangana n’abafutuzi bakundaga kwambuka mu bikorwa bya magendu,ibintu bavuga byaheshaga isura mbi umurenge wabo ndetse n’akarere muri rusange.

CP Bruce Munyambo,ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'abaturage muri Polisi y'u Rwanda,avuga ko ibikorwa byica umutekano burya biba byishe iterambere ry’igihugu ndetse n’iyo iterambere ribuze umutekano nawo uba wabuze,bityo agasaba abaturage ba Nyagatare gukomeza kubungabunga ibyo bikorwa byombi kandi abizeza ko Polisi y’u Rwanda izababa hafi. 

Yagize ati "umutekano n'iterambere birajyana, iyo nta mutekano nta terambere, iyo nta terambere na none umutekano urapfa, ndabizeza ko Polisi y'igihugu izakomeza gufatanya namwe yaba mu kubungabunga umutekano nyirizina, yaba mu gukomeza gukora ibikorwa by'iterambere nkibingibi".      

Imirenge itandatu yo mu karere ka Nyagatare ihana imbibi n’igihugu cya Uganda ariyo Matimba,Musheri,Rwempasha,Tabagwe,Karama na Kiyombe,abaturage bayo barasabwa gukomeza gufatanya na Polisi y’u Rwanda ndetse n’abarinzi b’ibyambu biyirimo gukomeza gucunga umutekano w’ibyo byambu,batangira amakuru ku gihe kandi vuba igihe babonye abari kwinjiza mu gihugu magendu ndetse n’ibiyobyabwenge birimo kanyanga n’ibindi kuko bihungabanya umutekano.

Inkuru ya Djamali Habarurema Isango Star Nyagatare 

 Dec 19, 2022 - 14:21