Musanze: Hari abaturage bavuga ko bakuwe ku rutonde rw'abatishoboye bitanyuze mu mucyo

Hari ababyeyi bo mu kagari ka Karwasa mu murenge wa Gacaca mu karere ka Musanze babarizwa mu byiciro by’abatishoboye bahabwaga inkunga yo gutuma abana batajya mu mirire mibi none ngo bakuwe ku rutonde bazira ko babuze ruswa yo guha abayobozi bashinzwe kubashyira ku rutonde.

kwamamaza

Aba babyeyi bo mubyiciro by'abatishoboye ubusanzwe ngo uru rutonde bahozeho mu kurushyiraho abantu byaberaga mu ruhame, uyu munsi ngo batunguwe no gusanga bararukuweho ibyatumye iyo nkunga batayibona.

Ngo nyuma yuko bikozwe mu bwiru bamwe bagasanga baracyaruriho abandi barukuweho, aba baturage ntibatinya kuvuga ko bitakozwe mu mucyo ngo kuko hari abasabwaga kugira ibyo batanga batabibona bakabwirwa ko bazakurwamo.

Aba baturage barasaba ko hazahamagazwa inteko abakwiye iyo nkunga n'abatayikwiye bakemerezwa mu ruhame nkuko ahandi bigenda, kuko byazagira ingaruka ku bana bakomoka mu miryango y’abatishoboye.

Icyakora umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Gacaca Bwana Aimable Nsengimana, avuga ko aya makuru batigeze bayamenya gusa agasaba aba baturage kubagana kugirango bimenyekane ngo kandi ko umuyobozi byagaragara ko yabigizemo uruhare yabiryozwa.

Ati "baca mu gikari bakabitubwira kandi turamutse dusanze aribyo uwaba yarabikoze nawe yabihanirwa kuko yaba ari ruswa ntabwo twabishyigikira kandi yaba ari no kurwanya gahunda za Leta, niba umuntu yemerewe ikintu runaka bagatangira kumusaba amafaranga kugirango bamuhe iyo serivise bakayicuruza kandi ari ubuntu byaba ari ikibazo".   

Hirya no hino hakomeje kumvikana bamwe mu baturage batishoboye bahoze bafashwa na Leta ariko bagakurwa kurutonde bitewe nuko amikoro yabo yari amaze kungana ibyo bise gucutswa ahandi bakabyita Graduation mu ndimi z’amahanga,

Uku gukurwa kurutonde rw’abafashwa hari aho bitavuzweho rumwe kabone niyo baba barateye imbere bakifuza gukomeza kwifashirizwa na Leta n'ubwo hari naho bagaragaza ko abarukurwaho haba hashyizwemo amarangamutima, ibisaba ko inzego bireba zifasha mu kubona umucyo kuribyo, mugihe hakomejwe urugendo rwo gushishikariza abatishoboye guharanira kwibeshaho ntibazahore ari abo gufashwa,  

Emmanuel BIZIMANA / Isango Star  Musanze

 Oct 23, 2023 - 13:50