Hari abaturage bagaragaza urujijo hagati y’indwara zo mu mutwe n’ubumuga bwo mu mutwe

Hari abaturage bagaragaza urujijo hagati y’indwara zo mu mutwe n’ubumuga bwo mu mutwe bityo bigatuma baha akato abarwaye izo ndwara. Abo barasaba ubukangurambaga kugira ngo bamenye izi ndwara n’ubuvuzi bwazo.

kwamamaza

Ubuzima bwo mu mutwe ni izingiro ry’ubuzima buzima bigendanye n’akamaro bufite mu mibereho ya muntu, nyamara nabwo bushobora kwibasirwa n’uburwayi, iyo bukiri ku gipimo cyo kuvurwa bwitwa uburwayi bwo mu mutwe naho uwo indwara yarenze igakomera ishobora kumukururira ubumuga bwo mu mutwe cyangwa se n’urupfu.

Hirya no hino hari abaturage bakigaragaza urujijo ku kumenya indwara zo mu mutwe bigatuma uwo babonye wagize impinduka mu myitwarire bamuha akato nyamara baramutse bamujyanye kwa muganga yavurwa agakira.

Iki ni ikibazo abaganiriye na Isango Star bavuga ko gishingiye ku bumenyi buke.

Umwe yagize ati "akenshi na kenshi muri iki gihugu cyacu aba ari ibintu bisa nkaho ari bishya ubibonye ashobora kugufata nabi akavuga ko wasaze kandi muri wowe ukeneye ubufasha runaka bwihutirwa".  

Undi yagize ati "muri sosiyete yacu baziko umuntu uvuze ngo mfite uburwayi bwo mu mutwe baba bumva ari ugusara". 

Nyama mu nzego z’ubuvuzi ngo abaturage bakwiye kwigishwa binyuze mu bukangurambaga kuko izi ndwara zibasira ubuzima bwo mu mutwe zivurwa zigakira nkuko bivugwa na Utamugira Leonidas, umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Remera.

Yagize ati "abaturage baracyafite ikibazo cy'imyumvire iri hasi ku ndwara zo mu mutwe, indwara zo mu mutwe ziravurwa zigakira, ntabwo navuga ngo ni ugukira bikaba birakemutse ahubwo nuko tumukurikirana tukamufasha kubaho nk'umuntu usanzwe".  

"Icyakorwa ni ubukangurambaga, turabukora nk'ibigo by'ubuvuzi kuko biri mu nshingano zacu nk'ikigo nderabuzima , tujya mu mashuri abana tukabaganiriza ndetse no mu nama zitandukanye z'abaturage". 

Ubushakashatsi bw’ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda RBC bwo muri 2018, bugaragaza ko Abanyarwanda 20.5% bari bafite indwara zo mu mutwe, ndetse n’imibare y’abivuza izi ndwara yazamutse cyane aho mu kwezi kwa 10 muri 2022, ibitaro by'i Ndera byita ku bafite indwara zo mu mutwe byiyongereyeho umubare munini w'abarwayi biganjemo abajya kwivuza indwara yo kwiheba, bageze ku bantu 7.817 bavuye ku barwayi 1.743 bari bahivurije muri 2021.

 May 22, 2023 - 07:32