Nyabihu-Bigogwe: Barinubira gukubitwa n’abayobozi

Bamwe mu batuye Umurenge wa Bigogwe barinubira gukubirwa n'abayobozi babo. Ubuyobozi bw'akarere ka Nyabihu buvuga ko har'icyo bugiye gukora kuri iki kibazo cyagaragajwe n’ abaturage.

kwamamaza

Abaturage bo mu kagali ka Kijote ko mu murenge wa Bigogwe nibo bavuga ko bakubitwa n'ubuyobozi mu nzego zibegereye.

Umwe yagize ati: “aho kugira ngo bajye baratabara abaturage, ahubwo abayobozi nibo basigaye bakora urugomo.”

Undi ati: “ni ukwihanira bakanica!”

Urugero rwa hafi ni urw’abo mu rugo rwo mu cyiciro amateka agaragaza ko basigaye inyuma baherutse gusangwa mu nzu mu masaha y’ijoro, bagakubitwa n’abari barimo umuyobozi w’Akagari kugeza umwe apfuye.

Umuturage umwe ati: “baba baramusohoye hamwe n’umugore we, babanza guhotora ukuboko k’umugore, baba baravuze ngo ‘sohoka!’ turi kugushaka twebwe nk’abayobozi.”

“ bamuhotoraga ukuboko bavuga ngo narange umugabo we kubera bari baryamye hamwe. Umudamu yaraje, basumira umwana wanjye bamukubitira hano, dore aho bamunyujije bari kumukurura hasi. Baje bamukubita fer a beton!”

Undi ati: “Nyakwigendera bamusanze mu nzu aryamye hamwe n’umugore, Gitifu aba aramubadukije [aramubyukije] ari hamwe na Mugabe ukuriye irondo ry’umwuga nuko baba baramufashe bamusohora hano hanze. Ntawe warufite inkoni urimo! Ni fer a beton n’abandi babiri twabonye bafite imihoro.”

Abaturage bavuga ko bahangayikishijwe n’izi nkoni bakubitwa, cyane ko byose biherekezwa n'amagambo babwirwa ko gukubitwa bitarangiye.

Umwe ati: “mutari mwashira, ruriya rugo ntimuzagira amahoro, hagomba kuvamo imirambo itatu! None njyewe uziko narara mo hano kuko nzi yuko bansangamo kuko baziko ari mu ndara! ndi kujya kurara mu baturanyi cyangwa mu kigunda."

“natwe turi kurara dufite ubwoba…!”

Mukandayisenga Antoinette; Umuyobozi w'akarere ka Nyabihu, avuga ko nk’ubuyobozi bagiye gukurikira aya makuru y’abayobozi bakubita abo bayobora n'abo bifashisha kugira ngo babiryozwe.

Yagize ati: “ashobora kuba yarabigizemo uruhare rwo gukubitwa ariko abandi bakavuga ko yarasanzwe yari afite ikibazo. Ariko ikiriho ni uko uwo muyobozi bivugwaho ko yabikoze ari mu maboko y’ubutabera. Buriya ubutabera buradufasha gukomeza gukurikirana, ukuri kuzagaragara. Nibigaragara ko yabigizemo uruhare azabihanirwa.”

Mugihe inzego zinyuranye zivuga ko ziyinjiriye muri iki kibazo, bishimangirwa nuko umuyobozi wo muri aka kagali ka Kijote ari mu maboko y'inzego z'umutekano akurikiranweho gukubita abaturage ayoboye nubwo hari n’uwaburiyemo ubuzima.

Umuryango kwa Nyakwigendera barasaba ko abakoze ibyo bose babiryozwa kuko nyuma byasaga naho birengagijwe.

Umubyeyi w’uwapfuye, ati:“umwana wanjye yapfuye byarangiye, yapfuye sinzongera kumurebaho!”

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star- Nyabihu.

 Jan 5, 2024 - 15:12