Abagize Pan African Movement baravuga ko Umugabane wa Afurika ukeneye gusenyera umugozi umwe

Abagize Umuryango uharanira ubumwe, agaciro no kwigira kwa Afurika Ishami ry’u Rwanda (Pan African Movement Rwanda) baravuga ko magingo aya abakoroneje Afurika batayifuriza kuba mu mahoro ariko bakavuga ko uyu mugabane icyo ukeneye ari ugusenyera umugozi umwe.

kwamamaza

Ni ibyagarutsweho kuri uyu wa kabiri, i Masoro, muri  kaminuza y’Abadivantiste (AUCA), mu bukangurambaga  bushishikariza urubyiruko gukunda umugabane wabo wa Afurika.

Dr. Francis Habumugisha na Ingabire Egidie Bibio bombi ni Abanyamuryango ba Pan African Movement. Bahuriza ku kuba hakiri urugendo mu kwishyira ukizana kwa Afurika bitewe nuko hari abakoroni badashaka kuyikuramo akaboko kubw’inyungu zabo bwite. Aba bahuriza ku kuba hakenewe gukorera hamwe ku banyafurika.

Dr. Francis Habumugisha yagize ati "ku bwabo baduteranya ari nabo badukoroneje, ku bwabo intambara ntizashira, ku bwabo Afurika ntiyashyira hamwe, Afurika dushaka ni Afurika nziza, itarimo umwiryane, irimo ibihugu bitarwana, izira imipaka, kubigeraho nuko ibitekerezo bihinduka nuko Abanyafurika basenyera umugozi umwe, bakamenya neza mu kurwana kw'Abanyafurika ninde ubyungukiramo, ninde ubitegura".     

Ingabire Egidie Bibio yagize ati "Afurika twifuza buri umwe uwo ariwe wese ayifite mu mutwe, buri umwe ahita atekereza ibintu byiza byose atekereza, Afurika ikomeye , ihuza ijambo, ihuje ubushobozi, ihuje imbaraga, ivuga rumwe, Afurika buri umwe wese arimo arashaka yuko umunyafurika ava mu kibazo arimo". 

Kurundi ruhande ingaruka z’abakoroni ngo ntizoroheye abakiri urubyiruko, bagikomeje kwerekwa amahirwe n’imibereho myiza bifuza ko batayabonera muri Afurika, imyumvire abiga muri kaminuza y’Abadivantiste (AUCA) bavuga ko ikeneye guhindurwa.

Umwe yagize ati "ntidukwiye kumva ko imibereho myiza iri Iburayi, iri muri Amerika ahubwo tukarwana ko natwe Afurika yacu twayigira nziza aho kugirango turarikire ibyo ahandi tukumva ko natwe iwacu twabibona".

Undi yagize ati "twagiye dukura twumva ko kujya hanze, kuba hanze aribwo buzima bwiza ariko uko turi kugenda tubibona nkanjye ubwanjye ntabwo nakifuza kuba hanze kuko u Rwanda ni rwiza Afurika iraryoshye, icyo tugomba gukora ni ukwigisha bagenzi bacu".

Pan African Movement yatangiye mu kinyejana cya 20 mu mwaka w'i 1897 itangizwa na Sylvester William ikaba yaratangiye mu Rwanda mu mwaka w'i 2015 .

Inkuru ya Kamaliza Agnes / Isango Star Kigali

 Mar 8, 2023 - 06:33