Amajyepfo: Abashoferi barasaba Polisi y'u Rwanda kureka guhisha kamera mu bihuru

Mu ntara y'Amajyepfo bamwe mu batwara ibinyabiziga, barasaba Polisi y'u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda kureka guhisha Kamera ngo zibandikire ku muvuduko uri hasi y'uri ku byapa kuko bitandukanye n'amategeko y'umuhanda bize.

kwamamaza

Ngo ahanini izi Kamera za Polisi y'u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda zimukanwa, zihishwa mu gihuru zigatwikirizwa ibyatsi ngo zice amande ya 25,000 by'amafaranga y'u Rwanda, abayobozi b'ibinyabiziga batubahiriza amategeko y'umuhanda.

Kuri bo ikibazo si kamera, ahubwo ni uko ngo zihishwa mu cyapa cy'umuvuduko runaka, utwaye ikinyabiziga zikamwandikira kandi yacyubahirije bagasaba ko niba kuzihisha bikomeje, umuvuduko ziciraho amande abantu wahuzwa n'uri mu cyapa yahishwemo.

Umwe ati "hari igihe bayishyira nk'ahantu runaka bakayihisha, ukahaca nta nicyo wikanga ugasanga barakwandikiye".

Undi ati "ikibazo ni ukizishyira ahantu hatari icyapa, niba uri mucyapa cya 60 kamera ugasanga iteretse ahantu hari icyapa cya 50, uracungana na 60 kamera iragufatira muri 50, ni ikibazo".  

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu ntara y'Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, avuga ikibazo kitari kamera ahubwo bakwiye kubahiriza amategeko y'umuhanda uko ari.

Ati "ni ugukurikiza amategeko y'umuhanda nkuko bayize cyangwa uko ibyapa byo kumuhanda biri, ibyo kugenda bavuga ngo kamera irihe, ni iya Polisi niyo ireba aho iyishyira nk'igikoresho ikoresha, ikamenya igihe iri buyanurire, ku mushoferi ibyo nta kintu biba bimurebaho, kiretse hari uwo yaba irenganya".     

Abatwara ibinyabiziga bavuga ko mu gihe izi kamera zaba ziretswe guhishwa mu bihuru zigashyirwa ahabona, hagatanganzwa n'umuvuduko zandikiraho abatwaye ibinyabiziga, byagabanya ingano y'amadeni baba bafite dore ko iyo ufashwe warananiwe kuyishyura ikinyabiziga ucyamburwa utakwishyura ku gihe kigatezwa cyamunara.

Bagasanga ari nko kunagwa mu manga n'umuryango wawe, ku wari wihangiye umurimo, kuko kubyutsa umutwe bimugora ariyo mpamvu basaba ko ikibazo cyabo cyakwiganwa ubushishozi ku muturarwanda ugamije kwiteza imbere no guteza imbere igihugu cye.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Amajyepfo

 Oct 24, 2023 - 15:47