Kuba Afurika yunze ubumwe yaramaze kuba umunyamuryango uhoraho wa G20 ni inyungu zikomeye mu bukungu

Impuguke mu bya Politike mpuzamahanga ndetse n’abasesenguzi mu by’ubukungu, baravuga ko kuba Afurika yunze ubumwe (AU) yaramaze kuba umunyamuryango uhoraho w’ihuriro ry’ibihugu rya G20 ari inyungu zikomeye, kuko iri huriro ari rimwe mu mahuriro akomeye ku Isi ndetse afatirwamo ibyemezo n’ibisubizo ku bibazo bitandukanye byo mu ngeri zose.

kwamamaza

Binyuze mu nama yabaye kuwa Gatandatu taliki 9 Nzeri 2023 nibwo Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde Narendra Modi yahaye ikaze  Azali Assoumani wa Comoros uyoboye umuryango w’Afurika yunze ubumwe ( African Union) maze Afurika yunze ubumwe iba ibaye umunyamuryango uhoraho muri Group of 20, cyangwa G20.

Abarebera hafi ibya politike mpuzamahanga hamwe n’ibyubukungu baremeza ko ari igihe cyiza kugirango Abanyafurika bagire ijwi rimwe ku bibazo bitandukanye byugarije Isi n’umugabane w’Afurika by’umwihariko.

Impuguke mu bukungu, Straton Habyarimana ati "G20 ni uhuriro rifatirwamo ibyemezo bikomeye nko mu rwego rw'ubukungu no mu zindi nzego ndetse ugasanga ibyo byemezo bifashwe biba birimo umurongo ngenderwaho ku bindi bihugu, biba byiza iyo ibyo byemezo bifashwe Afurika yabigizemo uruhare aho kugirango ijye yicara yumve hari ibyemezo byayifatiwe bishobora no kuba byayibangamira ariko igihe bafitemo umwanya bakagiramo ijambo biba bigaragaza ko ibyemezo byayifatirwa byabanza kuganirwaho kubera ko yaba ihagarariwe.............."    

Ismael Buchanan umusesenguzi mubya politike mpuzamahanga nawe aravuga ko bitewe n’uko ibi bihugu bikungahaye ukwiyunga nabyo bizagirira umumaro Afurika yunze ubumwe.

Yagize ati "ibihugu 80% by'ibihugu biyigize nibyo twavuga ko ubukungu bw'isi ariho buri, 75% twavuga ko ariho ubucuruzi bunyura kw'isi, biriya bihugu bifitanye amasezerano cyangwa bibana n'imwe mu miryango ikomeye mpuzamahanga, bikunze gufasha bimwe mu bihugu bikennye ku Isi, guhuza nabyo hari icyo bishobora kongera muri bimwe mu bihugu by'Afurika, bishobora gutuma bavuga rumwe bumva ibintu kimwe". 

Group of 20 cyangwa G20 n’itsinda ry’ibihugu bya mbere 20 bikize kurusha ibindi kw’Isi, byihariye ubutunzi bw’ Isi bugera kwijanisha rya 85% ndetse na 2/3 by'abatuye Isi yose muri rusange.

Ubusanzwe n’ibihugu 19 kongeraho umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi bikitwa G20, bihura buri mwaka mu nama ibihuza.

Iri huriro ryabayeho kugirango rikemure ibibazo bikomeye bijyanye n’ubukungu bw’Isi, n’imiterere mpuzamahanga y’imari, ndetse no kwiga ku mihindagurikire y’ikirere n’iterambere rirambye.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Sep 12, 2023 - 13:47