Nyamagabe: Hari bamwe mu barwayi n’abarwaza bavuga ko bahangayikishwa n’indwara zitandura

Hari bamwe mu barwayi n’abarwaza bo mu karere ka Nyamagabe bavuga ko bahangayikishwa n’indwara zitandura aho bavuga ko zibagiraho ingaruka zo kubadindiza mu iterambere kubera gutakaza umutungo mu kwivuza, hatirengagijwe n’uko zibangamira imibanire yo mu ngo.

kwamamaza

Bitewe n’imibereho igezweho indwara zitandura nka kanseri, indwara z’umutima, iz’ubuhumekero n’izindi nyinshi, zikomeje kwiyongera ari nako zihitana benshi ku Isi muri iki kinyejana cya 21 ahanini bitewe nuko abantu bakora siporo igihe gito kandi bakamara umwanya munini bicaye.

Ubwo Isango Star yaganiraga na bamwe baturage bo mu karere ka Nyamagabe bagarutse ku ngaruka zitandukane zituruka kuri izi ndwara mu mibereho yabo, n’uburyo bibadindiza bikabagiraho ingaruka zikomeye mu mibanire mu muryango, mu bukungu ndetse no mu iterambere muri rusange.

Umwe yagize ati "kuba ndwaye diyabete byangizeho ingaruka zikomeye cyane, ni ibintu bigoye guhora kwa muganga".  

Undi yagize ati "ingaruka za mbere mbona zigera ku muntu uzirwaye ni kubushobozi kubera ko no kuyivuza nabyo bisaba amafaranga kandi nabyo bigafata igihe, abo babana usanga bigengesera cyane mukaba mwahindura ibyo kurya atari uko mu bikunze ahubwo aruko n'umuntu urwaye, uzasanga amashuri y'abana kwishyura bigoranye". 

Alphonse Mbarushimana umuyobozi nshingwabikorwa w’ihuriro ry'imiryango irwanya indwara zitandura mu Rwanda, Rwanda NCD Alliance, avuga ku byiza byo kwipimisha izi ndwara zitandura hakiri kare n’ubujyanama buhabwa abasanzwe bafite izi ndwara.

Yagize ati "izi ni indwara zica buhoro zidateguje ariko iyo ubimenye hakiri kare urakurikiranwa, kwa muganga bagufasha kwishyira ku bipimo byiza ku buryo itaguhitana, uhabwa inyigisho zihagije kugirango mu mutwe wiyakire wumve ko nta kibazo".  

Umukozi mu ishami rishinzwe indwara zitandura mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC , Bwana Simon Pierre Niyonsenga, agaruka ku nama z’uburyo hagabanywa ibyago bituruka kuri izi ndwara zitandura.

Yagize ati "izi ndwara zishobora kwirindwa ku kigero kirenze 85%, dukora imyitozo ngororamubiri, kurya indyo iboneye itiganjemo isukari nyinshi n'amavuta, kureka kunywa itabi n'amavuta, iyo umuntu abiretse birinda umubyibuho ukabije ndetse n'ibindi byago bishobora gutuma umuntu yarwara izo ndwara zitandura, serivise z'ubuvuzi ziri ku bigo nderabuzima aho ushobora kwisuzumisha ndetse ugahita utangira kuvurwa".

Abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko abantu bagera kuri miliyoni 41 bangana na 71% by’abapfa ku isi buri mwaka baba bazize indwara zitandura. Muri bo miliyoni 15 bicwa na zo, baba bari munsi y’imyaka 70.

Ku bwiyo mpamvu inzego zifite aho zihuriye n’ubuzima zisaba buri wese kugira uruhare mu kuzirwanya kuko uretse gutwara ubuzima bw’abazirwaye zinagira ingaruka ku bukungu.

Inkuru ya Bujyacyera Jean Paul Gutermann / Isango Star Nyamagabe

 May 16, 2023 - 09:04