Nyabihu: Batewe impungenge n'insoresore ziri kubakorera urugomo

Hari abaturage bo mu murenge wa Jenda mu karere ka Nyabihu bavuga ko babangamiwe n’ibihazi byitwaza intwaro gakondo biri kubatangira maze bikabakubita ndetse bikanabambura.

kwamamaza

Iki kibazo ngo gihangayikishije abatuye mu murenge wa Jenda w’akarere ka Nyabihu cyane cyane ku bakoresha umuhanda uva ku Sashwara muri uyu murenge, werekeza mu murenge wa Kabatwa, ngo mu masaha y’umugoroba izi nsorosore bise Ibihazi ziri kuba zitwaje intwaro gakondo ziri kubatangira zikabakubita bigeretse ho no kubambura ibyo bafite.

Umwe ati "iyo batashye bahura n'Ibihazi bikabatangira, iyo umuntu agutangiriye saa moya kandi uri gutaha urumva ko aba atari byiza".   

Aba baturage bavuga ko bakomeje guterwa impungenge n’izi nsoresore barasaba inzego bireba ko zabafasha aha hakongerwa umutekano uhoraho kuko abenshi bahorana ibikomere baterwa n'aba biyise Ibihazi.

Undi ati "bakwiye kuzana abandi bantu bashinzwe umutekano bagafasha ubuyobozi bwa hano, turabangamiwe rwose".  

Icyakora umuyobozi w’umurenge wa Jenda Mme Niyonsenga Jean Darc nawe yemeza ko iki kibazo gihari koko, avuga ko uretse no kuba hari amazina bafite yabo bakeka ko aribo bakora ibyo bikorwa by’urugomo, bagiye gushyiraho umutekano uhuriweho n’inzego z’umutekano kuko bamenye aho bakunda gutegera abantu.

Ati "nibyo koko hari insoresore zitega abantu zikabambura abandi zikabakorera urugomo, twarabimenye harimo abo tugenda dufata abandi bakagenda bihishahisha ariko nabo twafashe ingamba zikomeye yaba kumanwa yaba nijoro aho baboneka hose ku buryo twabafata cyane ko dukoranye n'ubuyobozi bw'umudugudu n'abayobozi b'utugari dufite amazina yabakekwaho ibyo bikorwa bibi, dufatanyije n'inzego zitandukanye turakomeza gushyiramo imbaraga kugirango tugende tubafata".      

Ikibazo cy’izi nsoresore ziri kwitwaza intwaro gakondo zigahungabanya umutekano w’abaturage ngo si icya none gusa, kuko no mu mwaka washize aha muri ibi bice hari aba bari biyise ibihazi nabwo bicaga abantu bakahabamburira, gusa inzego z’umutekano zishyize imbaraga mu kuhongera umutekano baba bahacitse, baje bakurikiranye n’abari biyise aba B13 barimo abasore n’abakobwa bigaragara ko bakiri bato nabo bakoraga ibikorwa bisa nkibyo.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana Isango star I Nyabihu

 Apr 22, 2024 - 08:22