Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo irashishikariza urubyiruko kwihugura ku bijyanye no kwihangira umurimo

Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo ivuga ko urubyiruko rwize amashuri ya Kaminuza n’ayisumbuye rukaba rutarabona akazi rukwiye kumva ko kuba umuntu afite impamyabumenyi bidahagije ngo abe yabona akazi ahubwo akwiye no kwihugura ku bijyanye no kwihangira umurimo.

kwamamaza

Bamwe mu rubyiruko bize Kamunuza bahuguwe mu kwihangira imirimo nabo bagaragaza ko byabahumuye amaso mu guhanga akazi kabateza imbere bitandukanye nuko batekerezaga bakirangiza kwiga Kaminuza ndetse n'amashuri yisumbuye.

Umwe yagize ati "si ngombwa cyane ko twibanda cyane ku bufasha kuko iyo turi guhabwa ubumenyi no mu mutwe turatekereza ugatangirira ku kantu gato, kuko abantu benshi tuzi mu Rwanda bagiye batangira ku tuntu dutoya uko bukeye nuko bwije bagenda bazamuka".    

Umuryango wita ku bana SOS Children’s Village Rwanda uvuga ko wasanze hari icyuho mu rubyiruko rw'u Rwanda cyo kwihangira akazi uhitamo guhugura bamwe gutinyuka kwihangira umurimo wabateza imbere nkuko bivugwa na Bwana Jean Bosco Kwizera umuyobozi mukuru w’uyu muryango mu Rwanda.

Yagize ati "kuba dufite urubyiruko rusaga 22.8% batagira imirimo icyo ni icyuho cyambere, dufite ubushakashatsi bwinshi bujya busohoka bwa kompanyi zivuga ko ubumenyi bukenewe ku isoko bakeneye kugirango bakoreshe muri kompanyi usanga budahuye nubwo urubyiruko ruza rufite, izo nizo mpamvu zambere zaduhaye kuvuga ngo dutangire iyi porogaramu".   

Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo ikangurira urubyiruko muri rusange guhanga akazi kabateza imbere kuko kwiga Kaminuza cyangwa amashuri yisumbuye ukagira impamyabumenyi bidahagije nkuko bigarukwaho na Bwana Mwambari Faustin umuyobozi mukuru muri iyi Minisiteri ushinzwe umurimo.

Yagize ati "mu isi ya none ntabwo bihagije kuba umuntu afite impamyabumenyi ahubwo ni ukwiga, kwiga bihoraho , nkuko byagaragaye muri covid ibintu byinshi birahinduka bitewe n'ibihe tugezemo, isoko ry'umurimo rihinduka ku munsi, bisaba rero ko abantu bagenda biga buri munsi bitewe nuko isi igenda ihinduka, ikoranabuhanga ririyongera, bisaba ko abantu biga bahozaho, isoko ry'umurimo rizakomeza guhinduka bikwiye kuba akarusho ko abantu bakwiriye kwigira ku murimo, niba hari ubumenyi ubona udafite ukabwongeraho".    

Minisiteri y'abakozi ba leta n’umurimo ivuga ko leta ifite intego yo guhanga imirimo ibihumbi 214 000 buri mwaka kandi ikavuga ko urubyiruko rugenda rukangukira guhanga imirimo muri iki gihe bityo bigashyigikira iyi gahunda ya leta .

Inkuru ya Theoneste Zigama Isango Star Kigali

 Dec 19, 2022 - 06:37