Ikigega mpuzamahanga cy'imari (IMF) cyemereye inkunga u Rwanda

Kuri uyu wa kabiri Minisiteri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) yagiranye ibiganiro n’ikigenga mpuzamahanga cy’imarii (IMF) hagamijwe kureba uko ubukungu bwakomeza gutera imbere mu gihe isi yose ihanganye n’imihindagurikire y’ikirere n’ibibazo by’ubukungu muri rusange.

kwamamaza

Iyi nkunga yemewe n'ikigega mpuzamahanga cy'imari (IMF) izafasha mu bikorwa bitandukanye byahungabanijwe n'ihindagurika ry'ibihe n’ibiciro ku masoko ndetse n'umusaruro w'ubuhinzi wakomwe mu nkokora n'ibiza by'umwihariko mu kwezi kwa 5 uyu mwaka ubwo u Rwanda rwibasirwaga n’imyuzure.

Nkuko byagaragajwe IMF n’u Rwanda bemeranije ku gufatanya mu bice byinshi bitandukanye nkuko byatangajwe n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) Richard Tusabe.

Uretse kandi ihindagurika ry’ibihe ibiganiro byabo byanagarutse ku biciro bikomeje kuba ikibazo ku isoko aho hari amafaranga azafasha mu guhangana n’ibi bibazo.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ibihugu by’Afrika birimo u Rwanda muri IMF Ruben Atoyan, avuga ko u Rwanda ari igihugu cya gatanu kiri mu byasinye amazeserano ku gufatanya guhangana n’ihindagurika ry’ibihe.

Ati “ku byerekeye iyi gahunda biterwa n’igihugu kuko buri gihugu gifite uburyo gikoresha, bimwe byashyizeho ingamba mu guhangana n’ihindagurika ry’ibihe ibindi byo bishyiraho uburyo bwo kugenda bagabanya bimwe mu bitera iri hindagurika”.

Ikigega mpuzamahanga cy'imari (IMF) kikaba cyemereye u Rwanda inkunga ya miliyoni 262 z'amadolari ya Amerika, mu kwezi kwa 12 uyu mwaka hakaba hazatangwa miliyoni 48.5 z’amadorali y’Amerika binyuze muri Resilience and Sustainability Facility (RSF) na miliyoni 87.5 z’amadorali binyuze muri Stand-by Credit Facility SCF.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Nov 1, 2023 - 18:15