
Nyabihu: Bahangayikishijwe n'ubwiyongere bw'abakobwa baterwa inda
Jun 12, 2024 - 14:16
Bamwe mu babyeyi bo mu Mirenge itandukanye igize aka karere bahangayikishijwe nubwiyongere bwimibare yabana babakobwa bakomeje guterwa inda bagahinduka ababyeyi imburagihe. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko iki kibazo kibahangayikishije ariko ko hari kuvugutwa umuti urimo no gukurikirana abagabo basambanya aba bana b'abakobwa bari munsi y’imyaka 18.
kwamamaza
Ababyeyi bavuga ko kuba hakiri abagabo babangiriza abana bagakomeza kwidegembya ari kimwe mu bituma badacika kuri ayo mahano ndetse numubare wabana baterwa inda ukiyongera.
Bavuga ko bamwe muri abo bana bavuga ko bafatwa kungufu nyuma bakabihakana nuko bigateza amakimbirane mu miryango.
Umwe ati:" hari igihe bagutoteza ukumva wakwigendera, ugahora utishimye uri mu bandi, ugahora utekereza..."
Undi mukobwa yagize ati:" ntacyo baduhaga kuko hari n'ubwo umuhamagara akakubwira ati 'ko twabonanye warabonanye n'abandi. Ubu mfite imyaka 17, mfite umwaka ugiye kuzuza imyaka 3! Hari umuhungu waragiraga hafi yo mu rugo nuko arambwira ngo njye gushyikira amata, yamfatiye aho nuko ahita antera inda! Yahise atoroka aragenda. Ubwo rero aho mu rugo babimenyeye, Papa abwira maman ko yagize uruhare rwo kuba umwana yatwara inda! Ntabwo Papa yaba ari gushwana na maman ngo nuko nnawe agukunde!"
Undi mwana w'umukobwa avuga ko yagurishijwe n'umubyeyi agakuramo kubyara umwana. Ati:" umubyeyi twabanaga yangurishije ku mugabo nuko aransambanya ntwara inda! Umunsi umwe yaransambanyije nuko aragenda nuko i da imaze gukura, aho nakoraga baranyirukana nuko ntara mu miryango. Imiryango nayo iranyanga ntaho narimfite mbarizwa kuko sinari nanditswe mu irangamimerere. Natwaye inda mfite inyaka 15, mbyara mfite 16, ubu mfite 17."
Dr Mfashingabo Martin; Umuyobozi wikigo nderabuzima cya Bigogwe, avuga ko abakobwa babyariye iwabo usanga aribo biganje mu kurwaza imirire mibi kubera kutabona ubitaho.
Ati:" umwana w'umukobwa uterwa inda, hari n'aho usanga atagira ababyeyi, abana na nyirakuru noneho yabyara ugasanga n'uwamuteye inda ntabwo amufashije kandi na wa mukecuru ntabwo yifashije. Noneho ugasanga imirire ya wa mwana ntabwo imeze neza."
Umuyobozi wAkarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza yabaturage, Simpenzwe Pascal, yavuze ko ikibazo cyabangavu baterwa inda kibahangayikishije cyane.
Ati:"ikibazo kirahari kandi kiraduhangayikishije. Icyo dukora rero ni ukubafasha ariko cyane cyane tubafashiriza mu miryango yabo, tukagerageza kuganira n'ababyeyi babo kugira ngo bakomeze kubafata nk'abana kuko n'ubundi byagiye bigaragara ko umwana wahuye n'icyo kibazo ababyeyi bamutererana ndetse bikabyara n'amakimbirane mu muryango."
Gusa yemeza ko bashyize imbaraga mu gukora urutonde rwabakekwaho icyo cyaha bagashyikirizwa ubutabera ndetse n'ababyeyi nabo bakigishwa.
Ati:" ingamba ya mbere ni ukwigisha tukereka abaturage ko gusambanya umwana ari icyaha kiremereye ndetse kinahanwa ku buryo bukomeye cyane. Abarangije gukora icyo cyaha tugerageza gukora ibishoboka byose tukabashyikiriza inzego zogomba kubakurikirana kugira ngo bahanwe. Burya no guhana ni ugukumira icyaha kuko abataragikora bumva ko atari ibintu byo gukinisha . RIB ifite obirwgo 17 by'abana batanze ibirego n'ibimenyetso bigaragaza ko abagabo runaka aribo babahohoteye, bakabatera inda."
Kugeza ubu, mu Karere ka Nyabihu hatanzwe urutonde rw abagabo basaga 250, bakekwaho gutera abana babangavu bakiri munsi yimyaka 18 mu 2019. Gusa abamaze kubonerwa imyirondoro yuzuye ni 140, mu gihe abamaze gukorerwa dosiye zashyikirijwe ubugenzacyaha ari 58.
Nimugihe nanone abagabo aribo bagira uruhare ku makimbirane kuko 80% aribo bateza amakimbirane bakanatera inda abakobwa bato bikaba intandaro yimwe mu miryango irwaza imirire mibi nigwingira.
@ Emilienne KAYITESI/Isango Star-Nyabihu.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


