Nyamasheke: Hari abakora mu nzego z’ubuzima badasobanukiwe uburwayi bw’imidido!

Akarere ka Nyamasheke niko kiganjemo abarwaye imidido. Bamwe mu bakora mu nzego z’ubuvuzi barimo abajyanama b’ubuzima ndetse n’abayobora ibigo nderabuzima bavuga ko nta bumenyi buhagije bafite kuri iyi ndwara. Dr. John Peter MUGUME; Umuyobozi mukuru wa gahunda ya 5S Foundation muri Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko ubwo bumenyi buke aribwo zingiro ry’akato gakorerwa abarwaye imidido.

kwamamaza

Ubusanzwe indwara y’imidido irangwa no kubyimba ibirenge n’amaguru mu buryo budasanzwe, ahanini biterwa no kuba uyirwaye aba yarakandagiye ku butaka atambaye inkweto.

Imidido ni imwe mu ndwara 8 zititaweho uko bikwiye zizwi cyane mu Rwanda, ariko usanga abanyarwanda bayifiteho amakuru atandukanye ku kiyitera ndetse akenshi ukasanga iyi ndwara ihabwa amazina menshi asebya abayirwaye.

Si abaturage gusa, kuko iyo urebye usanga hari bamwe mu bayobora ibigo nderabuzima n’abajyanama b’ubuzima  badafite amakuru ahagije kur’iyi ndwara, kandi aribo bakabaye ku isonga mu kuyisobanurira abaturage, bigateza icyuho gituma  n’abarwaye imidido bakomeza guhabwa akato ndetse no guhezwa.

Umwe mu baganga bo mu karere ka Nyamashe kaza imbere mu kugira imibare myinshi y’abantu barwaye imidido,  yabwiye umunyamakuru w’Isango Star, ko “cyajyaga tubona abantu barwaye indwara y’imidido baza ku kigo nderabuzima kikabafasha, ukabona barimo kubakarabya ariko twe nk’abajyanama b’ubuzima ntabwo twari tubisobanukiwe.”

“ hari nk’ibibazo batubaza ariko kubera nta bumenyi twari tubifiteho, tukabura ikintu twabasubiza.”

Undi ati: “ntabwo navuga ko twese twari tubizi 100% kuko n’ubundi byaba nka bya bindi byo kujya kwigisha abaturage. Urebye  umuntu uyirwaye afatwa nkaho ari icyorezo kuri we kuburyo nta muntu ushobora kumwegera. Muri make arahezwa.”

Dr. Peter MUGUME; Umwarimu wa Kaminuza y’u Rwanda, uhagarariye umushinga ugamije ubushakashatsi  bujyanye no kurwanya akato no gukurikirana indwara y’imidido ‘5S Foundation’, ashimangira ko mu bakora mu nzego z’ubuvuzi hakigaragaramo icyuho cy’ubumenyi.

Icyakora avuga ko hari gukorwa amahugurwa, ati: “Biragaragara ko kugeza ubu icyuho kigihari, kuko bigenda bigaragara mu biganiro turi kugirana, bakakubwira bati ariko iyi ndwara iterwa n’iki?! icyo ni ikigaragaza ko hari icyuho. Twayirinda gute cyangwa twayivura gute? Icyo nacyo ni ikigaragaza ko hari icyuho. Niyo mpamvu tubona aya mahugurwa ari ingenzi kuri aba bajyanama b’ubuzima.”

“ muby’ukuri navuga ko icyuho kigihari, hakenewe ibi biganiro kugira ngo aba bantu bakorana n’abaturage umunsi ku wundi bagire ubumenyi bwisumbuye mu kurwanya izi ndwara, cyane cyane kuko zifite ingaruka ku buzima bw’igihugu:  haba ku bukungu ndetse n’imibanire.”

Ubushakashatsi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, bwo muri 2019 bugaragaza ko mu barwayi barenga 6 400 bagaragaye mu gihugu hose, akarere ka Nyamasheke gafite abarwayi 449 bituma ariko karere kiganjemo iyi ndwara kurusha utundi.

Iyi ndwara nanone yiganje mu burengerazuba bw’Igihugu, aho iyi ntara yonyine ifite abarwayi 2 096, impamvu inzego z’ubuzima zo muri aka karere zahawe umwihariko wo guhabwa amahugurwa y’iminsi ine.

Abahuguwe bagera kuri 28 bavuga ko biteguye kuba umusemburo w’impinduka mu myumvire, hagamijwe kurwanya akato n’ihezwa bikorerwa abarwaye imidido.

@ Gabriel IMANIRIHO/Isango Star-Nyamasheke.

 May 9, 2023 - 08:26