Ruswa; imbogamizi ikomeye ku burenganzira bwa muntu!

Ihuriro rya komisiyo z’uburenganzira bwa muntu zo mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa riravuga ko bagiye kurebera hamwe ingamba zikwiye zo guhangana na ruswa ikomeje kubangamira uburenganzira bwa muntu. Ni mugihe Ministeri y’ubutabera mu Rwanda buvuga ko ari umusanzu mwiza ku butabera bukumira akarengane. Ibi babigarutseho ubwo hatangizwaga inama y’iri huriro iri kubera I Kigali.

kwamamaza

Mu mbwirwaruhame, mu biganiro, mu matangazo n’ahandi hatandukanye usanga ububi bwa ruswa budahwema kugarukwaho ndetse bikavugwa ko igira ingaruka cyane ku burenganzira bwa muntu.

Ni mugihe utanga ruswa, akenshi aba agamije kubona serivice yari yemerewe ariko akagorwa no kuyigeraho ntacyo atanze. Ibi bamwe bagereranya no kugura uburenganzira.

Mukasine Marie Claire; umuyobozi wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, avuga ko ibyo bidakwiye, ati: “Utanga ruswa kugira ngo ahabwe icyo yari yemerewe guhabwa ni ikibazo cy’imyumvire, kuko ninko kuvuga ngo niba nagombaga kubona iyi serivise  kandi nkaba nyifitiye uburenganzira, uyimpa akaba atari kuyimpa noneho agasa n’uwigura! Muby’ukuri ntabwo bibab bikwiye kuko uhari ahabereye gutanga iyo serivise.”

Namizata Sangare, Umuyobozi w’ihuriro rya komisiyo z’uburenganzira bwa muntu mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa muri Afrika, avuga ko guverinoma zikwiye guherekeza komisiyo n’izindi nzego zigerageza guhangana n’ikibazo cyaruswa.

Ati: “Ndumva byibuze  tugeze aho tugira za komisiyo zikora cyane mu guhangana na ruswa muri buri gihugu ndetse bigashyigikirwa na za guverinoma, ntekereza ko byadufasha gukora akazi gashimishije mu kurwanya ruswa.”

Ku ruhande rwa guverinoma y’u Rwanda, ivuga ko izi komisiyo zitanga umusanzu ukomeye mu kurwanya ruswa ndetse guhurira hamwe bakabiganiraho bifite umumaro.

Amb. Solina Nyirahabimana; Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubutabera (MINIJUST), yagize ati: “Nka minisiteri y’Ubutabera dufite mu nshingano iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, iyubahirizwa ry’igihugu kigendera ku mategeko, komisiyo nka kuriya zahuye zikiga ingamba zo gufasha muri urwo rwego gukumira no kurwanya riswa ni umunezero kuri twebwe.”

Ku wa gatatu no ku wa kane, mu Rwanda harikubera inama ingaruka ku ngaruka za ruswa ku burenganzira bwa muntu.

 Ni inama yitabiriwe n’abagize ihurizo rya Komisiyo z’uburenganzira bwa muntu mu bihugu bya Afrika bivuga ururimi rw’Igifaransa  baturuka mu bihugu nka Cote d’Ivoire, Benin, Mortania, Cameroon n’u Rwanda.

Iyi nama ije ikurikira indi yabereye muri Cote d’Ivoire umwaka ushize.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/SnmompLPyso" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

@ Gabriel Imaniriho/Isango Star-Kigali.

 Nov 3, 2022 - 14:07