Gicumbi: Abakenera gufata amafunguro mu isoko rya Karambi barinubira umwanda wo muri za resitora zaho.

Abakenera gufata amafunguro mu soko rya Karambi riherereye mu murenge wa Rushashi barinubira umwanda ugaragara mu maresitora yaho. Ubuyobizi bw'akarere buvuga ko bukomeje ubukangurambaga bugamije kwigisha isuku ku bahafite za resitora, abinangiye bagafungirwa imiryango.

kwamamaza

Iyo ugeze mu isoko rya KARAMBI riherere mu murenge wa Rushashi wo mu karere ka GICUMBI, amasaha akuze, usanga abenshi bari kunyarukira muri resitora kugira ngo barebe ko bakwica isari.

Bavuga ko uretse ibikoresho bikoreshwa byanduye cyane, hagaragara n’isuku nke.

Umwe ati: “iyo winjiyemo usanga [umwanda] uba uri mubyo bahata, amagufa…ibiki usanga ukabije. Hari n’aho ushobora kugera ugasubira inyuma utariye!”

Undi ati: “niba afashe isahani akayigaburiraho mugenzi we, akongera akayiha kuri mugenzi we, ayoza muri ya mazi yogejemo kare, agenda ajya ahantu…ayifataho akongera agacisha muri ya mazi, urumva ko za nzoka zose ….”

“ingaruka zo kurira ahantu habi, uriye ibintu utagombaga kurya urarwara.”

“ impamvu zibitera ziba amikoro make, mbese babyita guparapaza ngo barebe ko babaho ariko icya mbere ni inzoka….”

Abagana izi resitora zo mu isoko rya karambi basaba ko abazikoreramo kunoza no kuvugurura ibijyanye n’isuku  kugirango batazabatera indwara zirimo inzoka n’izindi zikomoka ku mwanda.

Umwe ati: “hari ubwo urwara indwara zo mu nda! Nyine muri za resitora turabasaba kwivugurura bakagendana n’igihe.”

Undi ati: “ ari n’ibishoboka turabasaba gusukura ahantu , ahadahomye neza bagatera uturangi, no hasi bakita ku kintu cyo kuhagenzura  na cya kintu banagamo imyanda.”

“ niba umuntu ashinze resitora agomba kuvuga ati ‘njyewe ngomba kubahiriza isuku kuko niyo ya mbere mu bintu byose bibaho.”

NZABONIMPA Emmanuel; Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, avuga ko bagiye kongera ubukangurambaga bugamije kongera isuku muri ibyo bice ndetse abazinangira  bakazafungirwa imiryango.

Ati: “igisigaye ni uko za komite zishinzwe isuku zikora; haba ku karere, ku mirenge no kumanuka… noneho bakabagenzura bijyana no kubigisha. Utabyubahirije ubona ari no mu bushobozi akaba yanafungirwa kugeza abyujuje.”

“tujyanisha n’ubushobozi n’ibikenewe ariko icyitwa isuku  kiragenda gifata umwanya muri Gicumbi . Turagerageza mu bukangurambaga turimo  bwa ‘ muturage ngira nkugire’.”

Isoko rya Karambi riremwa n’abaturutse n’abaturutse mu turere twa burera na Rulindo, hakiyongera ho n’abaturuka mu karere ka Nyagatare. Ubusanzwe rirema ku wa gatatu (3) no ku cyumweru (7),  ndetse iyo ryaremye ugereranyije ryitabirwa n’abarenga 2 000.

 @ Emmanuel BIZIMANA/ Rushaki - Gicumbi.

 May 2, 2023 - 14:17