Gatsibo: Abatuye mu kagari ka Cyabisheshe barasaba ko amashanyarazi bahawe yongererwa ingufu

Abatuye mu kagari ka Cyabisheshe mu karere ka Gatsibo baravuga ko amashanyarazi bahawe akomoka ku mirasire y’izuba nta kindi bayakoresha cyabateza imbere nko gusudira cyangwa gusya kuko nta mbaraga afite usibye gucana byonyine. Bityo bagasaba ko yakongererwa imbaraga kugira ngo abafashe kwiteza imbere.

kwamamaza

Aba baturage bo mu kagari ka Cyabusheshe mu murenge wa Gitoki mu karere ka Gatsibo bishimira ko bahawe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ya Arc Power kuko yabafashije kubona umuriro wa telephone,gucuranga radio ndetse no kubakiza umwijima.

Gusa bavuga ko aya mashanyarazi nta kindi ashobora gukora kuko nta mbaraga afite, ku buryo batabasha gushyiraho moteri zisya cyangwa zisudira,ngo iyo bakeneye gukora ibyo bibasaba gukora urugendo bajya Rwagitima ahari amashanyarazi abishoboye kandi n’iwabo ahari.

Aha niho bahera basaba ko uyu muriro wakongererwa imbaraga ukabasha kubafasha kwiteza imbere aho kugira ngo bazatahire gucana gusa nta kindi ubamariye.

Umwe yagize ati "icyo twashimye nuko twabonye umuriro, nta muriro ngo tube twacomeka ama telephone ariko ikibazo dufite umuriro wacu ntabwo wadufasha kwihangira imirimo, nkubungubu iyo ducishije nk'urugi bisaba kugirango tujye ku muhanda kuri kaburimbo Rwagitima mu gihe twakabaye turwisudirira dukoresheje uyu muriro wacu, icyo twasaba bawongerera imbaraga".

Undi yagize ati "imbogamizi ziriho ni ukuba wa muriro tutawukoresha akazi kagendanye no kuba wawushesherezaho, urimo gusudira nk'inzugi, nta mbaraga ufite kuba wakora ibyongibyo, turasaba kugirango n'ubundi baduhe umuriro ufite imbaraga".     

Ibi bibazo by’amashanyarazi make ataragera mu karere ka Gatsibo ndetse n’aho ari acyeneye kongererwa ingufu,Minisitiri w’ibikorwa remezo Dr. Ernest Nsabimana avuga ko ibyo byose barimo kubigenzura kugira ngo bicyemurwe, bityo ayo mashanyarazi by’umwihariko akomoka ku mirasire y’izuba abashe kugirira abaturage akamaro abafashe kwiteza imbere.

Yagize ati "akarere ka Gatsibo kari mu turere turi inyuma cyane, hari imirenge imwe n'imwe idafite amashanyarazi hirya no hino ku bigo nderabuzima, ku mashuri, ariya ma santere afata amata cyangwa aho abacuruzi bayakura muri rusange hatari hagera amashanyarazi kugirango ibyuma bikonjesha amata bikore neza cyangwa se n'umuriro uhagera ukaba udafite ingufu zihagije ibyo byose nibyo turimo tuganiraho turebera hamwe kugira turebe uburyo twihuta ndetse naho ingorane ziri dufatanye kuzikemura".       

Kugeza ubu abafite umuriro w’amashanyarazi mu karere ka Gatsibo harimo n’abo bafite akomoka ku mirasire yizuba abafasha gucana gusa bagera kuri 67%.

Biteganyijwe ko muri uyu mwaka wa 2023,uyu mubare uziyongera bakagera kuri 83% kuko hari utugari 48 tuzawuhabwa.

Inkuru ya Djamali Habarurema Isango Star Gatsibo

 Jan 13, 2023 - 08:06