Abadepite bashimiye Perezida Kagame ku mavugurura y'itegeko nshinga yatangije.

Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite yashimiye Perezida Paul Kagame ku kuba yaratangije umushinga w’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, agamije guhuza amatora ya Perezida n'ay'inteko ishingamategeko, umutwe w'abadepite, uvuga ko ari igikorwa kiri mu nyungu z’abaturage.

kwamamaza

Abadepite bashimiye Perezida Kagame ku ya 10 Gicurasi (05) 2023, nyuma yo kugezwaho raporo y’Inama y’Abaperezida ba Komisiyo, yakozwe nyuma yo gusuzuma ibisabirwa kuvugururwa mu Itegeko Nshinga.

Mu gushimira umukuru w'igihugu, Mukabalisa Donatille; Perezida w’Umutwe w’Abadepite, yagize ati: “Ndagira ngo dushimire Perezida Kagame watangije uyu mushinga hagamijwe kunoza ibyagirira Abanyarwanda akamaro n’igihugu cyacu kandi mu nyungu z’Abenegihugu bose.”

Impamvu zo kuvugurura itegeko nshinga zishingiye ku buryo bwo guhuza amatora y'umukuru w'igihugu n'[ay'abadepite mu rwego rwo kugabanya  ingengo y’imari yakoreshwaga mu gutegura amatora yombi ndetse n'igihe haba no kubayategura. 

Abadepite batoye raporo y’Inama y’Abaperezida ba za Komisiyo z’Inteko ndetse banahita batora umushinga w’itegeko ryemera ivugururwa ry’Itegeko Nshinga. Iri tegeko rigiye koherezwa muri Sena kugira ngo iritore hanyuma ryohererejwe Perezida wa Repubulika ugomba kurisinya kugira ngo ribone gutangazwa mu Igazeti ya Leta.

Hari ingingo zavuguruwe , izindi zikurwa mu itegeko.

Nyirahabimana Solina; Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi Mategeko muri Minisiteri y’Ubutabera, yatangarije ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru, ko hari n'izindi ngingo zigomba kuvugururwa kugira ngo hanozwe imikorere n’imikoranire y’inzego.

 Yagize ati “Hari izindi ngingo zanogejwe kugira ngo imikorere n’imikoranire y’inzego yorohe neza kurushaho, hanyuma hari n’izindi ngingo zavanywe mu Itegeko Nshinga kuko zitari zigikenewe.”

“Kuko nk’ubwo habaga ivugurura ryo mu 2015, hari haragiyeho nk’ingingo z’inzibacyuho kubera icyo gihe barimo, ubu rero inzibacyuho ziba zararangiye kubera ko icyo cyuho kiba kitagihari.”

Minisitiri Nyirahabimana yavuze kandi ko hari umusaruro witezwe mu kuvugurura Itegeko Nshinga, cyane ko ariryo rigena imirongo ngenderwaho y’igihugu n’abanyagihugu.

Ubusanzwe kuvugurura Itegeko Nshinga bishobora gukorwa igihe bitangijwe n’Umukuru w’Igihugu, umwe mu mitwe y’Inteko Ishinga Amategeko cyangwa se abaturage ubwabo.

 May 11, 2023 - 16:03