Inzego z'ibanze zirasaba uruhare rw'abaturage mu bibakorerwa

Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze baravuga ko kugirango imishinga ifitiye abaturage akamaro itange umusaruro, bisaba ko mu kuyitegura abaturage bagishwa inama ndetse bakanagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ryayo, kugirango no mu gihe iyo mishinga yarangiye ibyagezweho abaturage barusheho kubibungabunga no kubyitaho.

kwamamaza

Umuturage wo mu murenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu, avuga ko yakuye inyungu nyinshi mu mushinga wo kubungabunga icyogogo cya Sebeya, washyizwe mu bikorwa n’ikigo gishinzwe umutungo kamere w’amazi mu Rwanda kubufatanye n’umuryango mpuzamahanga wita ku kubungabunga ibidukikije IUCN.

Ni umushinga wakorewe mu turere tune aritwo Nyabihu, Rutsiro, Ngororero ndetse na Rubavu, twagerwagaho n’ingaruka z’imyuzure yaterwanga n’umugezi wa Sebeya,izi ngaruka zaturukaga ku isuri yavaga mu misozi ikikije uwo mugezi ikawirundamo.

Ibyakozwe n’uwo mushinga harimo guca amaterasi y’indinganire n’ayikora, gutanga ibigenga bifata amazi,kubaka ibidamu, gutera ibiti n’amashyamba n'ibindi bitandukanye.

Ibyakozwe kuruhande rw’abaturage bagaragaza ko byatanze umusaruro ugaragara gusa bagashima uruhare babigizemo.

Ku ruhande rw’abayobozi bo mu nzego z’ibanze bo muri utwo turere uyu mushinga wakoreyemo bagaragaza ko uruhare abaturage bagize usibye kuba imbogamizi bari bafite, nko kuteza imyaka kubera gutwarwa n’isuri, kwangirika kw’ibikorwa remezo biturutse ku myuzure zaragabanutse , byatumye babasha kwiteza imbere kubera uruhare bagize mu ishyirwa mu bikorwa ryawo.

Mukandayisenga Antoinette umuyobozi w’akarere ka Nyabihu na Nzabonimpa Deogratias umuyobozi wungirije w’akarere ka Rubavu ushinzwe ubukungu nibyo bagarukaho.

Mukandayisenga Antoinette yagize ati "ubumenyi bukeya kiba ari igihombo, ibyo bagizemo uruhare gukora ubwabo bakabyikorera, iyo umuturage ikintu yagihawe kandi akakigiramo uruhare mu kukikoreshereza biba byiza, ntabwo bashima gusa icyo bakuyemo bashima n'ubumenyi bugenda bugaragara ko bavanyemo".   

Nzabonimpa Deogratias nawe yagize ati "dufite imidugudu yo guturamo irenga 101 yatunganyijwe mu bufatanye bw'umushinga n'abaturage kuko twavugaga ngo uyu mushinga nurangira ibyagezweho bizakomeze kubungabungwa no kwitabwaho n'abaturage ubwabo bishyize mu matsinda yo kugurizanya no kwizigamira".      

Uyu mushinga wakorewe mu karere ka Rubavu , Nyabihu, Ngororero na Rutsiro, ni umushinga ugomba kumara imyaka 4 aho uzaragirana nuyu mwaka, kugeza ubu, ibimaze gukorwa ubuyobozi bwutwo turere bugaragaza ko umwaka ushize wa 2022, nta kiza cyangwa icyagiritse cyagaragaye giturutse ku myuzure yaterwaga n’umugezi wa Sebeya.

Umusaruro bavuga ko wavuye mu bufatanye bw’abaturage no kumva ko ibintu ari ibyabo.  

Inkuru ya Uwe Herve Isango Star Kigali

 Jan 23, 2023 - 06:37